Abaturage barakangurirwa gukumira ibiza bishobora guterwa n'imvura nyinshi ivanze n'umuyaga

Kuri uyu wa 26 Mata 2025 mu mirenge yose y'Akarere ka Rwamagana hakozwe Umuganda rusange wibanze ku bikorwa byo gukumira isuri n’ibiza byaterwa n’imvura n’umuyaga. Guverineri w'Intara Hon. Pudence Rubingisa n'abandi bayobozi bifatanyije n'Ubuyobozi bw'Akarere n'abaturage b'Umurenge wa Kigabiro mu bikorwa byo gutunganya umuhanda mu Kagari ka Nyagasenyi.

Abaturage bakanguriwe gukora cyane bakiteza imbere ubwabo n'Igihugu muri rusange, kwirinda ibiyobyabwenge,kunoza Isuku ahantu hose no gukumira ingaruka ziterwa n'ibiza cyane muri iki gihe cy'imvura nyinshi kandi ivanze n’umuyaga; bazirika ibisenge by'inzu,gutera ibiti no kubibungabunga.

Abaturage ba Kigabiro kandi bashimiwe uruhare bagira mu kwicungira umutekano,  basabwa gukomereza ibikorwa bigamije kurwanya ibyaha n'ubuzererezi. Abaturage kandi bamenyeshejwe gahunda yo kongera no gukwirakwiza ingufu z'amashanyarazi mu Mushinga wa RUEAP, watangiriye mu Mirenge 8 y'Akarere harimo n'uwa Kigabiro muri uyu mwaka.