Abaturage barakangurirwa gukumira ubwandu bushya bwa Virusi itera SIDA no kwirinda

Kuri uyu wa 14/9/2023 Umuyobozi w'Akarere wungirije Mme Umutoni Jeanne ari kumwe n'abayobozi b'inzego z'umutekano mu Karere bifatanyije n'abaturage b'Umurenge wa Musha na Fumbwe mu muhango wo gusoza ubukangurambaga bwo gukumira ubwandu bushya bwa virusi itera SIDA. 

Umuyobozi w'Akarere wungirije Mme Umutoni Jeanne yakanguriye abaturage kwirinda virusi itera SIDA no kwipimisha kugira ngo bamenye uko bahagaze banagirwe inama z'uburyo bakwiye kwitwara barinde ubuzima.

Urubyiruko by'umwihariko bakanguriwe kugira uruhare mu gukumira ubwandu bushya bwa virusi itera; kwifata, kwikingira no kwisiramuza kugira ngo bagabanye ibyago byo kwandura virusi itera SIDA kandi bakazirikana kwipimisha kugira ngo bamenye uko bahagaze bahabwe n'ubujyanama.

Ku bufatanye na FXB/Rwanda urubyiruko rwahawe ibikoresho byo kwifashisha mu myidagaduro no kuzamura impano bifitemo kugira ngo bibafashe no gukomeza ubukangurambaga no kwirinda ingeso mbi zishobora no kubaviramo kwandura virusi itera SIDA, abandi 20 bagezwaho amatungo magufi.

Muri ubu bukangurambaga bwatangijwe tariki ya 1 Nzeli 2023 bufite insanganyamatsiko igira iti: "Tujyanemo, Duhagarike ubwandu bushya bwa virusi itera SIDA", mu Karere abaturage basaga 43,003 bipimishije virusi itera SIDA, abagera kuri 1,815 barakebwa (barasiramurwa), hanatangwa udukingirizo 22,856.