Abaturage barakangurirwa kugira isuku umuco no kwirinda indwara ziterwa n'umwanda

Ku bufatanye n'Ikigo cy'Igihugu cy'Ubuzima, kuri uyu wa 04Gashyantara 2026 mu Karere hakozwe ubukangurambaga bw'isuku n'isukura ahantu hahurira abantu benshi mu Mujyi wa  na santeri z'ubucuruzi, hagamijwe kwimakaza isuku hose no kwirinda indwara zituruka ku biribwa n'ibinyobwa byanduye.

Umuyobozi w'Akarere wungirije Richards Kagabo Rwamunono yibukije abaturage ko isuku rusange ihera kuri buri muntu bityo ko buri wese agomba kwita ku isuku yo ku mubiri, mu kanwa, aho dutuye, mu bwiherero n'aho dukorera kandi bakita ku isuku n'ubuzima bw'abakiliya bityo isuku hose ikaba umuco.