Abaturage barakangurirwa kurwanya ingengabitekerezo y'amacakubiri no guharanira ubumwe bw'abanyarwanda

Mu nteko rusange z'abaturage zo kuri uyu wa 03 Kamena 2025 Hon. senateri Dr. Usta Kayitesi yagejeje ku baturage b'Umurenge wa Fumbwe bitabiriye inteko rusange zateraniye mu Kagari ka Nyagasambu, ikiganiro ku miterere, imikorere n'inshingano z'Inteko Ishinga Amategeko - Umutwe wa Sena, bibutswa uruhare rwa buri munyarwanda mu kubaka Igihugu no kugiteza imbere. 

Abaturage bakanguriwe gukomeza kubaka ubumwe bw'abanyarwanda no kurwanya ingengabitekerezo y'amacakubiri, ipfobya n'ihakana rya jenoside yakorewe abatutsi no gukomeza kwimakaza amahame remezo y'itegeko nshinga ry'u Rwanda n'amahitamo y'abanyarwanda yo kuba umwe.