Abaturage barakangurirwa kwimakaza ibiganiro byiza mu muryango

Mu rwego rwo gukomeza kwerekana agaciro gakomeye umuryango ufite muri gahunda zitandukanye z'imibereho myiza, imiyoborere n'iterambere ry'abagize umuryango n'Igihugu muri rusange, tariki ya 15 Gicurasi buri mwaka u Rwanda rwifatanya n'Isi kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w'Imiryango, ukaba ari n'umwanya wo kwishimira ibyiza byagezweho mu muryango no gufatira hamwe ingamba zo gukemura ibibazo bikiwugaragaramo. Mu rwego rwo kwizihiza uyu munsi, abaturage bakanguriwe kwimakaza ibiganiro byiza mu muryango hagamijwe kubaka umuryango mwiza.

Mu nteko rusange z'abaturage zo kuwa 13 Gicurasi 2025 mu Murenge wa Gishari, Minisitiri w'Uburinganire n'Iterambere ry'Umuryango Uwimana Consolée yakanguriye abaturage kwirinda ibyangiza umuryango ahubwo bakimakaza ibiganiro byiza hagati y'abawugize; bakarushaho gukundana, kwita ku bana no kwiteza imbere bazirikana ko umuryango ari wo shingiro ry'Igihugu, bagaharanira kubaka umuryango utekanye kandi ushoboye.

Mu Kiganiro Rwamagana mu Mihigo cyo kuri uyu wa 15 Gicurasi kuri Radio Izuba, Mme Urujeni Devotha n'Uwabera Assoumpta bagaragarije abaturage uruhare rw'ibiganiro byiza mu gukumira no gukemura ibibazo bibangamiye iterambere ry'umuryango n'uruhare rw'Umugoroba w'Imiryango mu kubaka umuryango ushoboye kandi utekanye.

Umunsi Mpuzamahanga w'Imiryango washyizweho n'Umuryango w'Abibumbye mu mwaka w'1993 mu mwanzuro No A/RES/47/237. Kuri iyi nshuro u Rwanda rwifatanyije n'Isi kwizihiza uyu munsi no gutangiza ukwezi kwahariwe kwita ku muryango, ku nsanganyamatsiko igira iti: “Ibiganiro byiza, ireme ry'umuryango”.