Abaturage barakangurirwa kwimakaza isuku hose no kuyigira umuco
Kuri uyu wa 19 Kamena Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza Mme Mutoni Jeanne yatangije ukwezi kwahariwe kwita ku isuku n'isukura, kwatangirijwe ku mugaragaro muri Gare ya Rwamagana; aho abakoresha gare bakangurirwa kwimakaza; yaba ku mubiri n'aho bakorera ndetse no gukangurira abakiliya babo ko isuku ari isoko y'ubuzima bwiza.
Muri ubu bukangurambaga, abaturage basabwe kutadohoka ku isuku kuko byagaragaye ko kuyitaho biri mu byafashije kurwanya indwara zirimo n'ibyorezo nka COVID-19 no kuzirikana ko buri wese arebwa n'isuku kuko “isuku ihera kuri jye”; bakazirikana kugira isuku ku mubiri, mu ngo aho batuye, mu bwiherero n'ahakirirwa abantu benshi nka resitora, gare, isoko n'ahandi. Abacuruzi bakanguriwe gutegurana isuku amafunguro batanga, kugira ibikoresho bisukuye no gukorera ahantu hasukuye birinda gutera ababagana indwara ziterwa n'umwanda cyangwa zikwirakwizwa n'isuku nke.
Abaturage kandi bakangurirwa kugira umuco w'isuku no gukorana neza n'ibigo bitanga serivise z'isuku n'isukura zirimo n'izikusanya zikanatwara imyanda yo mu ngo, birinda kunyanyagiza imyanda mu mihanda n'ahandi hatagenewe gukusanya imyanda kandi bagaharanira kugira Rwamagana Isukuye.
Muri ubu bukangurambaga kandi hazanakorwa igenzura harebwa isuku ahatangirwa serivise zitandukanye, abazagaragara ko bafite umwanda bahagarikwe cyangwa banacibwe amande yagenwe n'Inama Njyanama.