Abaturage barakangurirwa kwimakaza isuku no kuyigira umuco

Kuri uyu wa 16Ukuboza 2025 mu Mirenge yose y'Akarere abaturage bateraniye mu nteko z'abaturage. Visi Perezida wa Sena Dr. Alvera Mukabaramba yifatanyije n'Ubuyobozi bw'Akarere n'abaturage b'Umurenge wa Nyakariro mu nteko z'abaturage zateraniye mu Kagari ka Gishore.

Abaturage basobanuriwe imikorere y'Inteko Ishinga Amategeko, bakangurirwa kwimakaza isuku hose no kuyigira umuco; haba ku mubiri, aho batuye n'ahahurira abantu benshi.

Muri izi nteko kandi abaturage bakanguriwe kwirinda ubukererwe no kwishyura imisoro, gukoresha ikoranabuhanga mu gusaba serivise bakoresheje irembo.gov.rw muri gahunda ya #Byikorere n'abaturage bafite ibyifuzo n'ibibazo babigeza ku bayobozi banafatanya kubikemura.