Abaturage barakangurirwa kwitegura igihembwe cy'ihinga 2026A no gukumira ingaruka z'ibiza

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 26 Kanama 2026 mu Mirenge yose hateranye inteko z'abaturage. Umuyobozi w'Akarere Bwana Mbonyumuvunyi Radjab ari kumwe n'abandi bayobozi bifatanyije n'abaturage b'Umurenge wa Muhazi mu nteko z'abaturage zateraniye mu Kagari ka Kitazigurwa.

Umuyobozi w'Akarere yibukije abaturage gutegura neza Igihembwe cy’ihinga 2026A no guhinga ubutaka bwose bwatanga umusaruro no gukoresha inyongeramusaruro hagamijwe kongera umusaruro, kwicungira umutekano binyuze mu irondo no gutangira amakuru ku gihe  birinda kwishora mu byaha, kwirinda  inzoga zidafite ubuziranenge kuko zangiza ubuzima bw'abazinyweye. 

Muri izi nteko abaturage bakanguriwe gukumira ingaruka z’ibiza; bazirika ibisenge by'inzu muri iki gihe cy’imvura, gutanga imisanzu y’ubwisungane mu kwivuza (Mituweli) n’ubwishingizi bw’igihe kirekire bwa Ejo Heza, Ababyeyi basabwa kohereza abana b’abanyeshuri bari mu biruhuko kubakangurira kwitabira gahunda y'Intore mu biruhuko no kuzohereza abana kwitabira amatora ya Komite z'Ihuriro ry'Abana

Abaturage bahawe umwanya wo gutanga ibyifuzo no kubaza ibibazo, bafatanya n’abayobozi kubikemura