Abaturage barashimirwa uko bishyuye umusanzu wa Mituweli y'umwaka wa 2024/2025 banashishikarizwa kwishyura neza uw'umwaka watangiye wa 2025/2026
Ubwo hatangizwaga ubukangurambaga bw'ubwisungane mu kwivuza mu mwaka 2025/2026, kuri uyub wa 06 Gicurasi 2025 Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana, Mbonyumuvunyi Radjab, yavuze ko Akarere ka Rwamagana gahagaze neza kuko kagiye gusoza umwaka wa 2024/ 2025 kageze ku kigero cya 89% mu kwishyura Mituweli; yongeraho ko biyemeje gutangira umwaka wa Mituweli wa 2025/2026 bishyuye ubwisungane bwa Mituweli 100%.
Guverineri w'Intara y'Iburasirazuba, Pudence Rubingisayavuze ko mu gihe hasigaye igihe gito ngo umwaka wa Mituweli wa 2024/2025 urangire, abatuye iyi Ntara bageze kuri 90% mu gutanga Mituweli, bigaragaza ko imyumvire yazamutse mu kuyitanga, binatanga icyizere ko uyu mwaka wa 2025/2026 bose bazayishyura ku gihe.
Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba yashimye ubufatanye bugaragara hagati y’abaturage n’abayobozi mu nzego zitandukanye zigize iyi ntara mu kwishyura ubwisungane mu kwivuza. Yasabye abaturage gukosoza imyirondoro yabo hakiri kare kugirango bihuzwe na Sisitemu Imibereho ndetse ayo makuru anafashe ubuyobozi mu igenamigambi.
Mukantaganzwa Violette yatanze ubuhamya bw’uko mu 2012 yagurishije inka n’isambu yarwaje umwana kuko yari yarinangiye kwishyura Mituweli. Ati “Naje kujya mu kimina cya Mituweli nsubiye kwivuza noneho banca make, nsanga nari naracikanwe. Nta busirimu buri mu kudatanga Mituweli.”
Ubukangurambaga bwa Mituweli mu mwaka 2025/2026 bwatangirijwe mu Kagari ka Sibagire ho mu Murenge wa Kigabiro, ku bufatanye bwa Minisiteri y'Ubutegetsi bw'Igihugu n'Ikigo RSSB ubwo hanatangizwaga uburyo bushya bwo kwishyura Mituweli hashingiwe ku makuru ari muri Sisiteme Imibereho yasimbuye ibyiciro by’Ubudehe. Mbere yo kwishyura Mituweli, abagize urugo babanza kureba ko urugo rubaruye muri Sisiteme Imibereho; aho Umuturage akoresha telefone agakanda *195# .Iyo Umuturage asanze urugo rutabaruye, rwanditseho amakuru atuzuye cyangwa yanditse nabi agomba gukosorwa, umuturage agana ibiro by’Akagari atuyemo.