Abaturage barishimira kwegerezwa umuyoboro w'amazi wa Byimana Motorised WSS
Umuyoboro w'amazi wa Byimana Motorised WSS ureshya na Km 80.7, wakozwe ku bufatanye na Water For People mu Mushinga Isoko y'Ubuzima, ukaba ugeza amazi ku baturage 31,468 n'ibigo by'amashuri 13 mu Mirenge ya Mwulire, Nzige, Gahengeri na Rubona. Icyiciro cya kabiri cyo gukora uyu muyoboro ku burebure bwa Km 43 cyarangiranye n’umwaka wa 2025
Gahigana Jean Marie Vianney utuye mu Kagari ka Kabuye ho mu Murenge wa Rubona avuga ko umuyoboro w’amazi wabegerejwe wabaye igisubizo kuko ubu bafite amazi hafi kandi bakaba bayabona buri gihe uko bayakeneye kuko umuvomyi aba ahari buri gihe uko bayakeneye. Ni mu gihe Mwubahamana Esperance wo mu Kagari ka Karambi,Rubona avuga ko mbere yo kwegereza uyu muyoboro w'amazi bagiraga ikibazo cy'amazi macye cyangwa akabura kuko bari bafite ivomo rimwe ryakoreshaga imirasire y'izuba ariko ubu yegerejwe amazi mu rugo,bikanamworohera kuko afite ubumuga.
Kugeza ubu mu Karere abaturage bagera kuri 93.7% begerejwe amazi ku buryo abo mu Mujyi bagenda metero zitarenze 200 bajya gushaka amazi naho abo mu cyaro na bo bakaba bakora urugendo rutarenze metero 500. Undi mushinga wo kongera amazi mu Karere ka Rwamagana n’Umujyi wa Kigali ni uwo kwagura uruganda rutunganya amazi rwa Karenge rukagira ubushobozi bwo gutunganya metero kibe 48,000 z’amazi ku munsi ruvuye ku gutunganya amazi angana na metero kibe 15,000 ku munsi ndetse imirimo y’uyu mushinga ikaba yaratangiye.
Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Bwana Richards Kagabo Rwamunono ashimira abafatanyabikorwa mu mushinga wo gutunganya umuyoboro w’amazi wa Byimana no kuyegereza abaturage akanasaba abaturage kurinda ibikorwaremezo no kugabanya ingano y’amazi yangirika kugira ngo akoreshwe ahandi akenewe.