Abaturage b'Umurenge wa Kigabiro barishimira Umuhanda wa kaburimbo Saint Aloys - Nyagasenyi

Abaturage b'Umurenge wa Kigabiro barishimira Umuhanda wa kaburimbo Saint Aloys - Nyagasenyi wa Km 1.82 umaze gukorwa mu Mujyi wa Rwamagana ,wiyongera ku yindi ireshya na Km 13.06 yakozwe mbere mu Mujyi. 

Kanyenganji Karoli, ni umwe mu baturage bo mu Kagari ka Nyagasenyi ho mu Murenge wa Kigabiro uvuga ko iyi kaburimbo ya Saint Aloys-Nyasenyi yari ikenewe cyane kuko ari no mu batanze icyifuzo kikanemezwa n'Inama Njyanama kuko wari warangiritse, bakanashimira ubuyobozi ko ubu uyu muhanda washyizwemo kaburimbo bigakuraho imbogamizi zo kunyerera cyangwa ivumbi mu gihe cy'izuba kuko ubu nta muntu ucyigorwa no kuwugendamo yaba bo bahatuye cyangwa abashyitsi baza babasanga.

Umuyobozi w'Akarere Bwana Mbonyumuvunyi Radjab asangiye ibyishimo n'aba baturage ko uyu muhanda watangiye gukoreshwa no guhindura isura y'agace wagezemo, agasaba abaturage gukomeza kubungabunga ibikorwaremezo bibegerezwa kuko bigamije iterambere ryabo no koroshya imigendekere n'imihahirane hagati yabo; akabashishikariza gukomeza isuku kuri uyu muhanda no kwirinda gusiba inzira z'amazi kandi bakirinda kwangiza amatara yawushyizweho mu rwego rwo kubafasha kuwukoresha amasaha yose.

Mu Karere hamaze gukorwa imihanda ya kaburimbo ireshya na Km 33.38;habariwemo iyo mu Mujyi wa Rwamagana na Km 13.3 z'umuhanda w'ahazwi nko kwa Karangara ugana kuri Bella Flower Park ndetse na Km 5 za kaburimbo iva ahazwi nko mu Byimana werekeza ku Ishuri ry'Amahugurwa rya Polisi (PTS Gishari). Ni mu gihe Kandi hanamaze gukorwa imihanda ifasha abaturage kugeza umusaruro ku masoko iresha na Km 376.

Reba Video hano