Abaturage b'Umurenge wa Nyakariro bashimiwe uruhare rwabo mu kwisanira umuhanda
Kuri uyu wa 25Mata 2026 mu Karere hakozwe Umuganda rusange wibanze ku bikorwa byo kubakira abarokotse jenoside yakorewe Abatutsi batishoboye no gutunganya imihanda. Umuyobozi w'Akarere Mbonyumuvunyi Radjab, Umuyobozi wa Police mu Ntara n'abandi bayobozi b'inzego z'umutekano bifatanyije n'abaturage b'Umurenge wa Nyakariro mu muganda rusange, batunganya umuhanda uhuza utugari twa Bihembe, Munini na Gishore ku burebure bwa Km 5.
Umuyobozi w'Akarere yashimiye abaturage ba Nyakariro uburyo bishatsemo ibisubizo; bagahuza imbaraga mu kwitunganyiriza uyu muhanda kandi bakaba banitabiriye umuganda rusange ari benshi, anabizeza ko Ubuyobozi bw'Akarere buzakomeza gushyigikira ibikorwa byiza nk'ibi.
Abaturage bakanguriwe gukomeza kubungabunga umutekano, kurwanya ibiyobyabwenge n'ibinyobwa bitujuje ubuziranenge, kurwanya ingengabitekerezo y'amacakubiri, gukomera ku bumwe bw'abanyarwanda, gufashanya mu rugendo rw'ubudaheranwa no kwitegura kwakira abagorowe barangije ibihano.
Abaturage kandi bakanguriwe gukora cyane kugira ngo bihaze mu biribwa banabashe guhangana n'ibihe by'izamuka ry'ibiciro bya peteroli, gukomeza intambwe yo kwizigamira muri Ejo Heza, kwishyura umusanzu wa mituweli no gukosoza amakuru y'imibereho ndetse n'amakuru y'irangamimerere kugira ngo babone indangamuntu koranabuhanga.