Abaturage n’bayobozi bakoze urugendo rw'ubukangurambaga bwo kurengera uburenganzira bw'umwana

Abayobozi mu nzego zitandukanye kugeza ku Karere, abafatanyabikorwa mu iterambere ry'Akarere, inzego z'umutekano, Inshuti z'umuryango, ndetse n'abaturage ba Rwamagana muri rusange bakoze urugendo rw'ubukangurambaga bwo kurengera uburenganzira bw'umwana. Meya Mbonyumuvunyi Radajab, Visi Meya Nyirabihogo Jeanne d’Arc ushinzwe iterambere ry’ubukungu na Visi Meya Umutoni Jeanne ushinzwe iterambere ry’imibereho myiza y’abaturage nabo bifatanyije n'abaturage muri uru rugendo rutangiriye ku biro by'Akarere ka Rwamagana, rurakomereza muri Arreté no kuri Station Merez, rusorezwe ku kibuga cya Polisi ahatangirwa ubutumwa. Insanganyamatsiko y'ubu bukangurambaga bwo kurengera uburenganzira bw'umwana igira iti: "Turengere Umwana none, Turengere ejo hazaza."

Mu butumwa bwahawe aba baturage bitabiriye uru rugendo, SSP Oscar Magwigwi uyobora polisi mu karere ka Rwamagana yabwiye abana ko bafite uburenganzira busesuye, kandi ubuyobozi n'umuryango nyarwanda muri rusange bafite inshingano zo kubitaho no kubarengera; ari nayo mpamvu ubuyobozi bwateguye ubu bukangurambaga. SSP Oscar Magwigwi yanasabye abana kwirinda no kugendera kure abashaka kubashora mu bishuko bibajyana mu busambanyi kuko nabyo byabangiriza ejo hazaza habo. Igihe bahuye n’ihohoterwa bagatanga amakuru ku buyobozi no ku nzego z’umutekano. Jean Paul Habuni uyobora urwego rw’igihugu rushinzwe ubugenzacyaha(RIB) mu karere ka Rwamagana nawe yavuze ko umwana agomba kwitabwaho by'umwihariko, akitabwaho n'igihugu, akitabwaho n'Abanyarwanda, akanitabwaho n'umuryango akomokamo. Yongeyeho ko iyi ari n’intego y’abashinzwe umutekano ku ruhande rumwe, nubutabera ku rundi ruhande; kandi ko umwana wese afite uko ateganyirizwa uburenganzira, uhereye ku itegeko nshinga ry'igihugu cyacu ndetse n'andi mategeko. Yifashishije itegeko nshinga, itegeko riteganya ibyaha n'ibihano muri rusange, itegeko ryihariye rirengera umwana, n’itegeko rigenga umurimo mu Rwanda; Jean Paul Habuni yasobanuriye abitabiriye urugendo uburyo umwana agomba kurengerwa, ndetse n'uburyo uhungabanya umutekano w'umwana cyangwa akabangamira uburenganzira bwe ahanwa.

Meya Mbonyumuvunyi Radjab wari umushyitsi mukuru muri iki gikorwa yasabye ababyeyi ko mu gihe umwana yateshutse agakosa, bajya bamukosora ariko bagakoresha uburyo butamukomeretsa ku mubiri cyangwa ku mutima, bakamugira inama, bakamwigisha kandi akubyumva. Meya Mbonyumuvunyi yanibukije abaturage ko umwana ari umuntu wese uri munsi y’imyaka 18, abasaba kumurinda ihohoterwa kandi asaba n’ababyeyi kwirinda gukoresha abana imirimo ivunanye. Yabibukije kandi ko abana batabujijwe gufasha ababyeyi babo uturimo two mu rugo, ariko ko ntawemerewe gukoresha umwana imirimo ihemberwa, ikorwa igihe kirekire, isaba ingufu cyangwa se ikorerwa munsi y’ubutaka. Ahereye ku nsanganyamatsiko, Meya Mbonyumuvunyi ko kurengera umwana ari ukurengera ejo hazaza kuko abo tubona ari abana uyu munsi, ejo nibo bazaba ari abayobozi b’igihugu cyacu. Yasabye kandi abana kwirinda icyabashora mu busambanyi, bagafatanya n’ubuyobozi ndetse n’ababarera mu rugamba bariho rwo kubarinda ihohoterwa; bakabikora bazirikana ko aribo Rwanda rw’ejo bityo bagaharinira kugera ku nzozi n’intego zabo.

Icyumweru cy'ubukangurambaga bwo kurengera uburenganzira bw'umwana cyatangiye ku itariki 07/12/2021 bikaba biteganyijwe ko kizasozwa ku itariki ya 14/12/2021.