Abayisilamu bo mu Rwanda bifatanyije n’abanyarwamagana mu kwibuka abatutsi bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

Kuri uyu wa gatanu tariki ya 12/04/2019, Umuryango w’Abayisilamu bo mu Rwanda n’abayoboke b’idini ya Isilamu bifatanyije n’abaturage bo mu karere ka Rwamagana mu muhango wo kwibuka abayisilamu n’abandi bishwe muri Jenoside yakorwe Abatutsi mu 1994. By’umwihariko, abitabiriye uyu muhango bifatanyije mu kwibuka abatutsi biciwe mu musigiti w’I Mabare, nyuma yo kugerageza kwirwano.

Mu nyigisho yatangiwe muri uyu muhango itanzwe na Sheikh Mussa Sindayigaya, abayisilamu bibukijwe ko Korowani itemera ubwicanyi, kandi ko ntawe ugomba kuzira uko yavutse. Muri uyu muhango nanone, Umuryango w’abayisilamu mu Rwanda watanze inka 2 zihaka ku bacitse ku icumu rya Jenoside batishoboye 2 aribo: Mukantagara Sara na Twagiramungu Assouman.

Mu buhamya bwatanzwe na Bagabo Rachid wari Imamu w’umusigiti wa Mabare mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, ndetse na Musabwamana Alphonsine waharokokeye, bombi bagaragagaje uburyo abayisilamu b’I Mabare barangajwe imbere na Imamu wabo Bagabo Rachid(Akaba yanabiherewe icyemezo cy'ishimwe cyatanzwe na Mufti w'u Rwanda), barwanyije iyicwa ry’Abatutsi, bishyira hamwe n’abicwaga birwanaho n’ubwo bari bacye bahanganye n’ibitero by’interahamwe nyinshi zaturukaga mu cyahoze ari komine Bicumbi yategekwaga na Burugumesitiri Semanza Laurent wanabaye moteri ya Jenoside muri aka gace. Nyuma y’uko interamwe zibonye ubumwe n’ubutwari bw’Abatutsi n’abayisilamu bari I Mabare, interamwe zazanye imbunda na Grenades, zirasa mu musigiti, abandi zibicisha intwaro gakondo. Meya Mbonyumuvunyi Radjab yihanganishije ababuriye ababo muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, by’umwihariko abafite ababo biciwe ku musigiti wa Mabare. Yavuze ko mu karere ka Rwamagana dufite inzibutso 11 zishyinguwemo imibiri 73,594 y’abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Mu butumwa yageneye abanyamadini n’amatorero, Meya Mbonyumuvunyi yavuze ko mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, umubare munini w’Abanyarwanda bari abakirisitu n’abemera b’idini ya Islam. Aha niho Meya Mbonyumuvunyi yahereye avuga ko mu madini n’amatorero hagaragayemo icyuho gishobora kuba cyaraturutse ku bayobozi b’amadini n’amatorero bayoboye nabi cyangwa se ku bayoboke batumviye impanuro z’ababayoboraga. Meya Mbonyumuvunyi yagaye abayobozi b’amadini n’amatorero bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, dore ko nta dini cyangwa itorero ridafite umuyobozi cyangwa umuyoboke wijanditse muri Jenoside. Yashimiye umuryango w’Abayisilamu mu Rwanda, wasohoye itangazo ko udashyigikiye Jenoside. Yasabye abayobozi b’amadini n’amatorero kwigisha abayoboke babo ko amacakubiri n’ubwicanyi ntaho byageza igihugu cyangwa idini, anashimira Imamu Bagabo Rachid wiyemeje kudatererana abari bahungiye ku musigiti yayoboraga, akabarwanaho uko yari ashoboye. Yasabye abayoboke b’amadini kujya bakurikiza ibyanditswe byera/bitagatifu kuko ubikurikije uko biri wabona ko uhamagariwe kudakora icyaha no kubanira neza abandi. By’umwihariko ku bayisilamu, yabibukije ko uwishe roho imwe azahanwa nk’uwishe miliyoni bityo abasaba kubaha ubuzima no kubana neza n’abandi. Yashimiye ubuyobozi bw’umuryango w’abayisilamu mu Rwanda bwateguye iyi gahunda yo kwibuka ndetse yizeza abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ko leta y’u Rwanda izakomeza kubafata mu mugongo no kubafasha mu mibereho yabo.

Mufti w’u Rwanda, Sheikh Salim Hitimana yavuze ko umuryango w’abayisilamu mu Rwanda(RMC) wahisemo kwibukira hano I Mabare mu rwego rwo guha agaciro igikorwa cyakozwe n’abayisilamu ba hano I Mabare biyemeje kurwana ku batutsi bari bahahungiye, n’ubwo barushijwe imbaraga n’interahamwe zari nyinshi zifite n’imbunda, hakarokoka 8 gusa. Yavuze ko iki gikorwa cy’ubutwari ari umusaruro w’ubutumwa bwo kuwa 12/03/1992 bwatangajwe n’uwari Mufti w’u Rwanda icyo gihe ariwe Sheikh Mugwiza Hamad watangaje ko nta muntu ugomba kwicwa azira uko yavutse, anahamagarira abayisiramu kutishora mu bwicanyi. Ubu butumwa bukaba bwaratangajwe mu gihe ubuyobozi bubi bwariho bwari burimo gutegura Jenoside bunatoza interahamwe. Mufti w’u Rwanda, Sheikh Salim Hitimana yanasubije icyifuzo yagejejweho na Ngaboyamahina Emmanuel uhagarariye IBUKA wasabye ko I Mabare ahahoze umusigiti wiciwemo abantu, hashyirwa ikimenyetso cy’amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi I Mabare, akaba yavuze ko umuryango w’Abayisilamu bo mu Rwanda (RMC) uzabishyira mu bikor