Abayobozi b’ihuriro ry’amashuli makuru na kaminuza bikorera mu karere ka Rwamagana basuye abanyeshuli ba G.S Sovu

Kuri uyu wa gatatu tariki ya 20/02/2019, Ku bufatanye na Polisi y’igihugu, Abayobozi b’ihuriro ry’amashuli makuru na kaminuza bikorera mu karere ka Rwamagana na bamwe mu banyeshuli bayigamo basuye abanyeshuli biga mu rwunge rw’amashuli rwa Sovu (G.S Sovu) babaganiriza kuri gahunda zitandukanye zirimo: Kurwanya ikoreshwa n’icuruzwa ry’ibiyobyabwenge, kwirinda inda z’imburagihe, kurwanya icuruzwa ry’abantu, Kwiga bashyizeho umwete no kwirinda guta ishuli, Kwirinda kwishora mu busambanyi, Kwitoza Kugira umuco wo kwizigamira bakiri bato ndetse no gukura barangwa n’indangagaciro z’umuco nyarwanda.

Mu biganiro byatanzwe n’umuvugizi wa Polisi mu ntara y’iburasirazuba, CIP Hamduni Twizeyimana, yakanguriye uru rubyiruko kuba maso bakirinda ababashuka bashaka kubajyana hanze y’igihugu, aho usanga babizeza akazi keza, amashuri ubuzima bwiza n’ibindi. Abasaba kujya batanga amakuru ndetse bakajyisha inama ku babarera no ku bayobozi. CIP Uwimana Goreth we yakanguriye aba banyeshuli kugendera kure ibiyobyabwenge kuko nta keza kabyo ndetse abasaba kujya batanga amakuru mu gihe hari aho babibonye.

Sr Marie Vestine Nyirahabimana ni Umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda- ishami rya Rwamagana. We na bamwe mu banyeshuli biga muri iyi kaminuza, bashishikarije uru rubyiruko kutiyandarika, kwirinda ibishuko bibashora mu busambanyi ndetse banabasobanurira ingaruka bashobora guhuriramo nazo. Babashishikrije kandi gukura barushaho kurangwa n’indangagaciro z’umuco nyarwanda.

Bwana Rutaremara Valens, umwalimu muri kaminuza ya UNILAKA-Ishami rya Rwamagana, nawe yashishikarije abanyeshuli ba G.S Sovu kwitoza kugira umuco wo kwizigamira hakiri kare, bityo bakajya bazigama uduceri ducye ducye kutwo baba bahawe n’ababyeyi.

Ihuriro ry’amashuri makuru na nkaminuza bikorera mu karere ka Rwamagana rigizwe n’abanyamuryango bahoraho aribo: Kaminuza y’u Rwanda-Ishami rya Rwamagana, Kaminuza ya UNILAK-Ishami rya Rwamagana n’Ishuli rikuru ry’ubumenyi ngiro rya Gishari (RP IPRC Gishari) n’Akarere ka Rwamagana. Aha, hiyongeraho inzego z’umutekano n’ubuyobozi bw’intara y’iburasirazuba.