Abayobozi bifatanyije n'abaturage mu nteko rusange z'abaturage

Kuri uyu wa 27/5/2025 mu Mirenge yose y'Akarere hateranye inteko rusange z'abaturage. Umuyobozi w'Akarere Bwana Mbonyumuvunyi Radjab n'Umuyobozi wa Police mu Karere bifatanyije n'abaturage b'Umurenge wa Rubona mu nteko rusange zateraniye mu Kagari ka Mabare.

Abaturage bakanguriwe kwishyura Mituweli na Ejo Heza, kwita ku burezi bw'abana no gushyigikira gahunda yo gufatira ifunguro ku ishuri, kugira uruhare mu kubungabunga umutekano, kurwanya ibisindisha n'ibiyobyabwenge, kurwanya no kudahishira isambanywa ry'abana, kwirinda amakimbirane, kubungabunga ibidukikije no kwirinda kuvogera imbibi z'ibyanya bikomye.

Muri izi nteko rusange z'abaturage, abafite ibyifuzo n'ibibazo babigejeje ku bayobozi bafatanya kubikemura.