Abayobozi bifatanyije n'abaturage mu nteko rusange z'abaturage

Kuri uyu wa 23Nzeli 2025 hirya no hino mu Mirenge yose y'Akarere, abaturage bateraniye mu nteko z'abaturage. Umuyobozi w'Akarere Bwana Mbonyumuvunyi Radjab n'abandi bayobozi bifatanyije n'abaturage b'Umurenge wa Gishari mu nteko z'abaturage zateraniye mu Kagari ka Ruhunda.

Muri izi nteko rusange abaturage baganirijwe ku mikorere y'urubuga Irembo  n'uburyo barukoresha basaba serivise muri gahunda ya #Byikorere , itegeko No 71/2024 ryo kuwa 26/06/2024 rigenga abantu n'umuryango, kugira uruhare mu kwicungira umutekano no kugira irondo rikora neza.

Abaturage banakanguriwe guhinga ubutaka bwose bwatanga umusaruro muri iki gihembwe cy'ihinga 2026A, kwishyura umusanzu wa mituweli kugira ngo boroherwe n'ikiguzi cya serivise z'ubuvuzi, kwirinda ibyaha,gukumira impanuka no kubaha amategeko y'umuhanda, gukumira ingaruka z'ibiza n'ababyeyi bafite abana bagomba kwiga bakabajyana ku ishuri n'abarivuyemo bagasubizwayo.

Muri izi nteko kandi abaturage bagejeje ku bayobozi ibyifuzo n'ibibazo bafite banafatanya kubikemura.