Abayobozi b'intara y'Amajyepfo n'uturere tuyigize bahuriye n'ab'Akarere ka Rutsiro mu rugendoshuli bagiriye mu karere ka Rwamagana
Kuri uyu wa Kane tariki ya 21/02/2019, Bwana Mushayija Geoffrey, Umunyamabanga nshingwabikorwa w'intara y'Amajyepfo, ari kumwe n'abanyamabanga nshingwabikorwa b'uturere twose tugize intara y'Amajyepfo, bakoreye urugendoshuli rw'umunsi umwe mu karere ka Rwamagana. Muri uru ruzinduko, Aba bayobozi bo mu ntara y'Amajyepfo bakaba bahahuriye n'abayobozi b'Akarere ka Rutsiro bose bahuje intego y'urugendo rwabo ariyo Kwigira ku karere ka Rwamagana uko imihigo ikurikiranwa n'uko ishyirwa mu bikorwa.
Bakigera mu karere ka Rwamagana, Meya Mbonyumuvunyi Radjab yasobanuriye aba bashyitsi uburyo ubuyobozi bw'Aka karere bwifashisha mu gucyemura ibibazo bibangamiye umudendezo w'abaturage (Human Security issues) ndetse no kwesa imihigo buba bwarasinyanye na Perezida wa Repubulika. Yabasobanuriye kandi imikorere y'icyumba ntangamakuru(Situation room) n'uruhare rwacyo mu kwihutisha icyemurwa ry'ibibabazo bibangamiye umudendezo w'abaturage n'ishyirwa mu bikorwa ry'imihigo.
Icyumba ntangamakuru cy'Akarere ka Rwamagana kigaragaza by'umwihariko imbaraga Akarere kashyize mu gucyemura ibibazo bibangamiye umudendezo w'abaturage, ishyirwa mu bikorwa ry'imihigo y'Akarere n'ingamba Akarere gafite zijyanye no kwihaza mu birirwa.