Abayobozi biyemeje gufatanya kwimakaza ubumwe n'ubudaheranwa no gusigasira ibyagezweho
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 22/10/2025 mu cyumba cy'inama cy'Akarere hateraniye inama y'Ihuriro ry'ubumwe n'ubudaheranwa mu Karere rigamije kwimakaza umuco w'amahoro, ubufatanye n'ubumwe mu bayobozi no mu baturage mu rwego rwo guteza imbere imibanire myiza n'ubufatanye bishyigikira iterambere rirambye mu Karere. Iyi nama yayobowe na Visiperezida w'Inama Njyanama Bwana Kamugisha Patrick.
Iyi y'Ihuriro ry;Ubumwe n'Ubudaheranwa mu Karere nama yasesenguye ibyahungabanya ubumwe n'ubudaheranwa n'ingamba zo guhangana na byo,uruhare rw'lhuriro mu kwimakaza ubumwe n'ubudaheranwa, gukomeza gushyigikira "Ndi Umunyarwanda" nk’isano muzi iduhuza n'uruhare rw’Urubyiruko mu gusigasira Ubumwe n’Ubudaheranwa bw’Abanyarwanda.
Visi Perezida w'Inama Njyanama y'Akarere yasabye abayobozi, abafatanyabikorwa,urubyiruko n'abaturage kurushaho kwimakaza indangagaciro z'ubumwe no guharanira kuba umunyarwanda ufite agaciro, kugira uruhare n'ubufatanye mu kwimakaza ubumwe n'ubudaheranwa bw'abanyarwanda.
Ihuriro ry'Ubumwe n'Ubudaheranwa ni urubuga rwo kungurana ibitekerezo ku bikorwa byimakaza ubumwe n’ubudaheranwa, kurebera hamwe ibyagezweho byo kwishimira no kuganira ku ngamba zo kubisigasira no gukemura ibibazo bikigaragara, mu bufatanye bw’inzego z'ubuyobozi, abafatanyabikorwa n’abaturage .