Abayobozi n’abaturage bizihije umunsi w’umuganura bishimira ibyagezweho
Kuri uyu wa gatanu tariki ya 02/08/2019, mu gihugu hose hizihijwe umunsi mukuru w’umuganura. Ku rwego rw’Akarere ka Rwamagana, uyu munsi w’umuganura ukaba wizihirijwe mu kagali ka Ruhunda, Umurenge wa Gishari; aho abayobozi n’abaturage bishimiye ibyo bagezeho muri uyu mwaka wa 2019 ndetse banasangira ibikomika ku musaruro wabonetse. By’umwihariko abaturage bo mu murenge wa Gishari bagaragarije ubuyobozi ko nyuma yo kumvira inama bagiriwe n’impuguke mu buhinzi bagahuza ubutaka bejeje umusaruro ushimishije kuko habonetse toni 6308 z’ibigori, toni 145 za soya, toni 1513 z’imyumbati, toni 660 z’ibitoki, toni 9265 z’umuceri na toni 2543 z’ibishyimbo. Hashimiwe kandi abahinzi bagize ibyo bageraho babikesheje umusaruro bakuye mu buhinzi barimo: Segahangura Eugene wiguriye inka 2 azikuye mu buhinzi bw’urutoki, Rudasingwa Emmanuel wiyubakiye inzu abikesheje umusaruro yakuye mu bigori, Nzanana Vedaste waguze inka eshatu azikuye mu buhinzi bw’urutoki ndetse hashimirwa n’amakoperative y’indashyikirwa ariyo: Koperative Jyambere Muhinzi, Gishari Farmers Coperative na Koperative COCURIMO Ihinga umuceri.
Yifashishije amateka y’u Rwanda, Meya Mbonyumuvunyi Radjab yagaragaje ko umuganura Atari ikintu gishya, agaruka ku mpamvu yawo no kucyo wari umariye Abanyarwanda. Meya Mbonyumuvunyi yavuze ko umuganura watangiye wizihirizwa mu muryango mugari, bityo abejeje neza bakaremera abataragize icyo babona. Yavuze ko nyuma waje kuba umuganura wa rubanda, ugakorerwa ku karubanda, umwami akaganuza abana n’abaturage ku musaruro wabonetse ndetse akanatanga imbuto yo guhinga. Mu kamaro kawo, Meya Mbonyumuvunyi yavuze ko umuganura washimangiraga ubumwe bw’Abanyarwanda kandi ko no muri iki gihe ari uko bimeze. Yongeyeho ko uyu munsi wa none, umuganura unatwigisha kuba hamwe no gukorera hamwe nk’abanyarwanda ndetse no kwishimira ibyo twagezeho, bikajyana no kubibungabunga ngo bitazasubira inyuma. Meya Mbonyumuvunyi akaba yashimiye abaturage kuba bakorera hamwe, bagahuza ubutaka, kandi bakaba bagira uruhare mu byiza Akarere kageraho. Yashishikarije abaturage kubyara abo bashoboye kurera, bagahinga bya Kinyamwuga kandi bagakoresha inyongeramusaruro. Yabasabye gukomeza ubufatanye bityo tukubaka Akarere kazahora ku isonga mu bikorwa by’indashyikirwa.
Ibi birori byitabiriwe kandi n’abahagarariye inzego z’umutekano zikorera mu karere ka Rwamagana, Ubuyobozi bw’umurenge wa Gishari n’abaturage muri rusange.