Abayobozi n'abakozi mu byiciro bitandukanye basobanuriwe imikorere ya RFI

Kuri uyu wa 27Ukwakira 2025 Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe Imibereho myiza Mme Umutoni Jeanne yakiriye itsinda ry’abahanga baturutse muri Rwanda Forensic Institute baje muri gahunda yo guhugura inzego z’ibanze iz’umutekano n’ibindi byiciro bitandukanye kuri serivisi z’ibimenyetso bya gihanga byifashishwa mu butabera kugira ngo basobanukirwe, babashe guha umuturage ubutabera bunoze.

Umuyobozi w'Akarere wwungirije ushinzwe imibereho myiza yashimye Ikigo cy'u Rwanda cy'Ibimenyetso bya gihanga bikoreshwa mu Butabera (RFI), avuga ko ubumenyi bahabwa nk’abayobozi buzabafasha kurushaho guha umuturage serivisi nziza, bityo umunyarwanda ahore ku isonga asobanukiwe kandi akomeze kwiteza imbere. Yongeyeho ko umusaruro w'amahugurwa uzagaragarira mu kunoza serivisi batanga cyane cyane izo gufasha umuturage guhabwa serivisi nziza z' ubutabera . Kandi, yashishikarije abahuguwe bose gukomeza kwegera abaturage babakangurira gutangira amakuru ku gihe kugira ngo icyaha gikumirwe kitaraba.