Abayobozi n’abaturage bifatanyije mu gukora umuganda w’ubutwari, hakorwa ibikorwa byo kubakira abatishoboye no kurwanya imirire mibi mu bana
Kuri iki cyumweru tariki ya 06/02/2022, mu tugari twose tugize Akarere ka Rwamagana hakozwe umuganda w’ubutwari wahuriwemo n’abayobozi, inzego z’umutekano, urubyiruko rw’abakorerabushake n’abaturage muri rusange. Ibikorwa by’uyu muganda byibanze ahanini ku kubakira imiryango itishoboye idafite aho kuba, gusana amazu ashaje y’imiryango itishoboye, gusa ubwiherero bw’imiryango itishoboye, ndetse no gukora ibikorwa bigamije kwimakaza isuku, kurwanya imirire imibi no kubona ifumbira izajya yifashishwa mu buhinzi. Nyuma y’umuganda, abayobozi bakaba bagiye batanga ubutumwa ku baturage bitabiriye umuganda babakangurira ahanini gukomeza gukora ibikorwa by’ubutwari.
Meya Mbonyumuvunyi Radjab uyobora Akarere ka Rwamagana yifatanyije n’abaturage bo mu kagari ka Kabatasi ho mu murenge wa Rubona; bafatanya mu kubakira umuryango utishoboye wa Mvuyekure Faustin utuye mu mudugudu wa Kabuye no kuwusanira ubwiherero; akaba yari yarasenyewe n'ibiza. Visi Meya Nyirabihogo Jeanne d’Arc ushinzwe iterambere ry’ubukungu mu karere ka Rwamagana we yifatanyije mu muganda w'ubutwari n'abaturage bo mu kagari k'Akinyambo mu murenge wa Muyumbu; bafatanya gucukura ibimoteri no kubisakara mu rwego rwo kugira isuku no gukora ifumbire yifashishwa mu buhinzi, hanaterwa imboga mu rwego kurwanya imirire mibi. Visi Meya Umutoni Jeanne ushinzwe iterambere ry’imibereho myiza y’abaturage mu karere ka Rwamagana nawe yifatanyije mu muganda w'ubutwari n'abaturage bo mu kagari ka Nyabubare mu murenge wa Karenge; bafatanya mu gikorwa cyo kubaka inzu y'umuturage utishoboye witwa Ndaruhutse Jean de Dieu utuye mu mudugudu wa Feri.
Aganira n’abaturage bo mu kagari ka Kabatasi ho mu murenge wa Rubona, Meya Mbonyumuvunyi Radjab yabashimiye uburyo bitabiriye iki gikorwa cyo kubakira umuturage mugenzi wabo. Yabibukije ko igikorwa cy’umuganda ndetse n’ubwitange ari umurage dukomora ku bakurambere, kuko nabo ari uko babagaho, babona mugenzi wabo ukeneye amaboko bakamushyigikira akagira aho ava n’aho agera. Agaruka ku muco w’ubutwari, Meya Mbonyumuvunyi yabwiye ko umuco w’ubutwari ari uwakera mu Banyarwanda uhereye ku barwitangiye bakarwagura. Yabibukije ko igihugu cyabohowe, kirinzwe neza kandi gitekanye kuko inzego z’umutekano zibishoboye kandi zikora akazi kazoo neza; asaba abaturage ko nabo bagomba guharanira ubutwari bakora ibikorwa by’indashyikirwa bihindura ubuzima bw’abaturage bagenzi babo. Meya Mbonyumuvunyi yanabwiye abaturage ko buri wese ufite umwana wavuye mu ishuri agomba kurimusubizamo bitarenze ejo kuwa mbere tariki ya 07/02/2022, kandi ko utazabyubahiriza azabihanirwa.
Umunsi w’intwari wizihijwe ku itariki ya 01/02/2022, ariko ibikorwa by’ubutwari no gutanga ibiganiro by’ubutwari bikaba byari bigikomeje. Insanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti: “Ubutwari mu Banyarwanda, agaciro kacu.”