Abayobozi n’abaturage bifatanyije mu kwibuka ku nshuro ya 28 Abatutsi biciwe ku cyahoze ari Komini Muhazi muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, hanashyingurwa mu cyubahiro umubiri umwe wabonetse
Kuri uyu wa gatanu tariki ya 15/04/2022, Meya Mbonyumuvunyi Radjab ari kumwe na Visi Meya Nyirabihogo Jeanne d’Arc ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Visi Meya Umutoni Jeanne ushinzwe iterambere ry’imibereho myiza, Musabyeyezu Dative Perezidante wa IBUKA mu karere ka Rwamagana, Abajyanama mu nama njyanama y’Akarere ka Rwamagana ndetse n’abahagarariye inzego z’umutekano; bifatanyije n’abaturage bo mu murenge wa Gishari n’abarokoye kuri uyu musozi n’ abafite ababo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bashyinguwe mu rwibutso rwa Gishari by’umwihariko; mu kwibuka ku nshuro ya 28 Abatutsi biciwe mu cyahoze ari komini Muhazi muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ubwo bari bahahungiye bahizeye ubutabazi bw’abajandarume, bikarangira aribo babishe bafatanyije n’interahamwe ku itariki ya 15/04/1994.
Muri iki gikorwa cyo kwibuka Abatutsi biciwe ku cyahoze ari Komini Muhazi, Nsabiyera Vedaste waharokokeye yatanze ubuhamya bw’iyicarubozo bakorewe; hatangwa kandi n’ikiganiro kijyanye n’uruhare rw’ingengabitekerezo ya Jenoside mu gusenya ubumwe bw’Abanyarwanda ndetse n’uruhare rwa buri wese muri twe mu kububumbatira. Hacanywe urumuri rw’icyizere, ndetse hanashyingurwa mu cyubahiro umubiri umwe wabonetse. Uyu mubiri washyinguwe mu cyubahiro, usanze indi 1,083 yari ishyinguwe mu rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 rwa Gishari. Yose hamwe ikaba ibaye 1,084. Muri uyu murenge kandi harimo n’urundi rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 rwa Ruhunda rushyinguyemo imibiri 5,081.
Mu butumwa bwatangiwe muri iki gikorwa, Musabyeyezu Dative Perezidante wa IBUKA mu karere ka Rwamagana yashimiye Imana ko yagize abo irokora ikoresheje inkotanyi, anayishimira ubuyobozi bwiza dufite bwadufashije guhangana na #COVID19 bikaduha amahirwe yo kongera kwibuka abacu kuko iyo twahuriye ku rwibutso twongera gusabana nabo, tukabunamira kandi tugafata n’ingamba z’icyo tugomba gukora kugira ngo ibyabaye bitazongera kubaho ukundi. Musabyeyezu Dative yongeyeho ko bikigaragara ko akazi kakiri kenshi kuko bikigaragara ko hakiri abagifite imitima inangiye, bagifite ya nabi, badashaka kugaragaza aho imibiri y’abishwe iri kandi bahazi. Ibi akaba yabihereye ku kuba umubiri washyinguwe mu cyubahiro none, wabonetse ari uko abari bafite amakuru bashwaniye mu kabari bakabivuga. Yakomeje avuga ko hari n’ibindi bigisubiza inyuma uwarokotse Jenoside mu rugendo arimo rwo kwiyubaka, harimo n’ingengabitekerezo ya Jenoside ikigaragarira mu mvugo ndetse no mu bikorwa hirya no hino; asaba ubuyobozi kubihagurukira kuko nabyo ari urugamba nk’urundi. Yasabye kandi ko gutanga amakuru y’ahajugunywe abacu bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 byakwihutishwa kugira ngo natwe tubone abacu bityo tubashyingure mu cyubahiro bakwiriye; anashimira inkotanyi zatabaye zikarokora Abatutsi bicwaga, ndetse nan’uyu munsi zikaba zigifashe mu mugongo uwarokotse Jenoside, zimuhumuriza kandi zinamufasha kwiyubaka.
Meya Mbonyumuvunyi Radjab yavuze ko Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 muri uyu murenge wa Gishari yakoranywe ubugome bw’indengakamere; arinayo mpamvu tuza kuzirikana iyo nzira y’umusaraba abavandimwe bacu, ababyeyi bacu n’abana bacu banyuzemo bicwa urw’agashinyaguro. Yashimiye leta y’ubumwe bw’Abanyarwanda irangajwe imbere na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanada Paul Kagame wahagaritse Jenoside, igihugu kikomorwa kubera imiyoborere myiza, abarokotse Jenoside bagahumurizwa kandi bagafashwa kwiyubaka. Meya Mbonyumuvunyi Radjab yongeyeho ko nubwo hakiri urugendo rwo gukomeza kwiyubaka no gusigasira ibyagezweho ariko hari icyerekezo cyiza cy’igihugu cyacu twese tugomba kwibonamo; bityo dusabwa gukomeza gushimangira ihame ry’ubumwe bw’Abanyarwanda, gushyira imbere ubunyarwanda kuruta ibindi byose, kurandura amacakubiri n’ingengabitekerezo ya Jenoside, guharanira imiyoborere myiza na demokarasi, gukora umurimo unoze no kurwanya ruswa n’akarengane. Yashimiye abaturage uburyo bitwaye mu cyumweru cy’icyunamo, anaboneraho kubibutsa ko gahunda yo kwibuka ikomeza muri iyi minsi 100 yose. Buri wese akaba asabwa kugaragaza uruhare rwe cyane cyane mu kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside no kubaka ubumwe bw’Abanyarwanda. Meya Mbonyumuvunyi Radjab yihanganishije ababuze ababo muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 baguye kuri uyu musozi wa Gishari, by’umwihariko abaguye aha hahoze ari komini Muhazi baruhukiye muri uru rwibutso bangana na 1,083 n’abataraboneka ngo bashyingurwe mu cyubahiro bose; anasaba abantu bazi aho imibiri y’inzirakarengane yashyizwe ikaba itaraboneka, ko bahagaragaza bityo nayo igashyingurwa mu cyubahiro, imitima y’abarokotse Jenoside ikaruhuka.