Abayobozi n’abaturage bitabiriye siporo rusange mu rwego rwo kugira ubuzima bwiza

Kuri iki cyumweru tariki ya 11/03/2018, abayobozi n’abaturage bo mu karere ka Rwamagana bahuriye muri siporo ya bose mu rwego rwo kugira ubuzima bwiza. Abitabiriye iyi siporo, bahagurukiye kuri sitation ya Essance ya SP iri haruguru gato ya Avega- Rwamagana, bazenguruka umuhanda wa Poids Lourds basoreza ku biro by’Akarere ka Rwamagana n’intara y’Iburasirazuba, aho bakomereje gukorera imyitozo ngororamubiri.

 

Nk’uko intego y’iki gikorwa yagiraga iti: ‘Dukore siporo tugire ubuzima bwiza”; abayitabiriye baboneyeho n’umwanya wo kwisuzumisha indwara zitandura ku bufatanye bw’ubuyobozi bw’Akarere ndetse n’ibitaro by’intara bya Rwamagana. Aha abaturage bakaba bashishikarijwe no gukomeza kuzirinda bakora imyitozo ngororamubiri nk’iyi.

 

Iyi Siporo ya bose yari yitabiriwe n’umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana, Bwana Mbonyumuvunyi Radjab ari kumwe n’abayobozi bahagarariye inzego z’umutekano zikorera muri aka karere ndetse n’abaturage benshi muri rusange.