Abitabiriye siporo bakanguriwe kubungabunga ubuzima bwiza

Mu gitondo cyo kuri uyu wa 19 Ukwakira 2025 mu Karere hakozwe siporo rusange yari ifite insanganyamatsiko igira iti: "Siporo ni ubuzima, nta kudohoka". Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry'ubukungu Bwana Richards Kagabo Rwamunono n'abandi bayobozi bifatanyije n'abatuye Umujyi wa Rwamagana muri iyi siporo rusange isanzwe iba ku Cyumweru cya mbere n'icya gatatu buri kwezi.

Abitabiriye iyi siporo rusange bakoze imyitozo ngororamubiri banipimisha zimwe mu ndwara zitandura ndetse bagirwa inama zabafasha kugira ubuzima buzira umuze no kubungabunga ubuzima bwiza, banahabwa ikiganiro ku buzima bwo mu mutwe n'ibimenyetso by'ingenzi by'uburwayi byo mu mutwe, basabwa kurangwa n'imyitwarire ikwiye no kwirinda ibiyobyabwenge no gufasha umuntu ufite ikibazo cy'ubuzima bwo mu mutwe bamuhuza n'abaganga bamufasha.

Abaturage kandi bakanguriwe gukomeza kugira umuco wo gukora siporo kugira ngo ibafashe kubungabunga ubuzima bwiza, banibutswa gukomeza kwimakaza ubumwe n'ubudaheranwa bw'abanyarwanda, gukora cyane no kwiteza imbere, by'umwihariko kwita ku mirimo y'igihembwe cy'ihinga 2026A.