Aborozi bo mu karere ka Rwamagana bashumbushije Uwacitse ku icumu rya Jenoside watemewe inka
Kuri uyu wa mbere tariki ya 08/04/2019, Aborozi bo mu karere ka Rwamagana bashumbushije umuturage wacitse ku icumu rya Jenoside witwa Ndabarinze Kabera wo mu karere ka Nyabihu uherutse gutemerwa inka 12 n’umugizi wa nabi. Muri iki gikorwa, aba borozi bakaba bamushyikirije inka 7 zirimo inka 1 y’imbyeyi yonsa, inka zihaka ndetse n’inyana zenda kwima. N'ibyishimo byinshi bivanze n'imbamutima, Ndabarinze Kabera n'umugore we Uwimana Zipora bashumbushijwe bashimiye aborozi ba Rwamagana babashumbushije kuko ngo bakimara kubona uburyo inka zabo zari zatemwe, batiyumvishaga ko bazongera kubona n'amata yo guha abana.
Mu izina ry'aborozi bo mu karere ka Rwamagana, Bwana Bugabo Abdoul wari ubahagarariye yavuze ko bamaze kubona ibyago mugenzi wabo wo muri Nyabihu yari amaze guhura nabyo, kandi bije bisonga mu bikomere bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, nk’abatunzi bahise bumva agahinda n’ubwigunge uwo muryango urimo, biyemeza kugira icyo bakora kuko babonaga birimo agashinyaguro no gusonga uwacitse ku icumu rya Jenoside.
Tegeri Gad, Uhagarariye aborozi mu karere ka Nyabihu yabivuze ko ibyo aborozi ba Rwamagana bakoze bibakoze ku mutima kuko bitangaje kubona abantu bava mu ntara y’iburasirazuba bakaza gutabara umuntu batazi wo mu ntara y’Iburengerazuba, bakarenga uturere tutari ducye bazanywe n'igikorwa cy'urukundo ndetse asoza asaba ko buri wese yagakwiye kugira umutima nk'uyu. Yashimiye ubuyobozi n'inzego z'umutekano bakoze ibishoboka byose kugira ngo umugizi wa nabi watemye ziriya nka amenyekane.
Visi Meya ushinzwe iterambere ry’imibereho myiza y’abaturage mu karere ka Nyabihu, Bwana Simpenzwe Pascal yavuze ko n’ubwo iki gikorwa cyakozwe mu rwego rw’aborozi hagati yabo ariko nabo nk’ubuyobozi byabashimishije, ashimira aborozi bo mu karere ka Rwamagana kuri iki gikorwa cy’ubutwari bakoze ndetse yongeraho ko uyu muco mwiza wari ukwiye kugirwa n’abantu bose.