Abunzi 492 bashyikirijwe amagare bemerewe na Perezida Kagame

Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatanu tariki ya 03/05/2019, Abunzi 492 bo mu karere ka Rwamagana bashyikirijwe ku mugaragaro amagare bahawe na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame. Meya Mbonyumuvunyi Radjab ari kumwe na Madamu Urujeni Martine, ushinzwe serivise zo kwegereza abaturage ubutabera muri Minisiteri y’ubutabera, ndetse n’abahagarariye inzego z’umutekano mu karere ka Rwamagana, bakaba bari bitabiriye iki gikorwa.

Meya Mbonyumuvunyi Radjab yashimiye abunzi ku mirimo myiza kandi ikomeye bakorera igihugu n’abagituye bakabifatanya n’akandi kazi kaba kabatunze kandi ntihagire ikibangamira ikindi. Yavuze ko umurimo wo kuba umwunzi ari akazi k’ubwitange kandi gafitiye igihugu akamaro, ari nayo mpamvu ubuyobozi bw’igihugu buha agaciro kanini ibyo abunzi bakora.

Madamu Urujeni Martine, ushinzwe serivise zo kwegereza abaturage ubutabera muri Minisiteri y’ubutabera (MINIJUST) yabwiye abunzi ko Minisiteri y’ubutabera by’umwihariko ndetse na leta y’u Rwanda muri rusange bazirikana umurimo abunzi bakora mu bwitange no mu bukorerabushake. Yabashimiye uburyo biyemeza kwiyamamaza bagatorwa kandi bazi ko nta gihembo bategereje imbere, ahubwo ikibaraje ishinga ari ukunga abaturage bagenzi babo bafitanye amakimbirane. Yabibukije ko Atari abacamanza ahubwo umurimo wabo ari uwo kunga abafitanye ibibazo. Yavuze ko mu maraporo atangwa bigaragara ko imanza zisigaye zijya mu nkiko zagabanyutse cyane kubera imikorere myiza y’abunzi bunga abafitanye ibibazo bataragera mu nkiko. Yabibukije ko umurimo wabo ugira n’uruhare mu kuzamura ubukungu bw’imiryango kuko iyo abantu biyunze batarajya mu nkiko, bituma ubukungu bwabo budahungabana. Yabasabye kubungabunga aya magare bahawe ndetse anabizeza ko bitarenze ukwezi kwa 7/2019 Minisiteri y’ubutabera izabagezaho ibikoresho bazajya bifashisha mu mikorere yabo ndetse ikabaha n’itumanaho.

Mu mwaka wa 2004 nibwo hashyizweho Komite y’Abunzi ishinzwe kunga abafitanye ibibazo mbere yo kugana inkiko. Amatora y’abagize Komite y’abunzi ya mbere yabaye mu mwaka wa 2004, yongera muri 2006, andi yabaye 2008, aheruka yari yabaye mu 2010. Mbere y’itegeko ryo muri 2010, abagize Komite y’Abunzi bagiraga manda y’imyaka 2, ubu manda yabo ni imyaka itanu (5). Kugeza uyu munsi, mu gihugu hose hari abunzi 17,941. Kuri buri murenge haba hari komite igizwe n’abunzi 7 no kuri buri kagari hari abunzi 7. Amagare bahawe uyu munsi, bayemerewe na Perezida Kagame ubwo bahuraga nawe kuri Sitade Amahoro, muri 2014.