Akarere ka Rwamagana kaje ku mwanya wa 2 mu kwesa Imihigo ya Mutimawurugo

Mu gitondo cyo kuri uyu wa 11Nzeli 2025 mu Mujyi wa Rwamagana hateraniye inteko rusange y'inama y'Igihugu y'abagore mu Ntara y'Iburasirazuba, yitabiriwe na Guverineri w'Intara y'Iburasirazuba, Visi Perezida w'Inama y'Igihugu y'Abagore, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Inama y'Igihugu y'Abagore, Abayobozi b'Uturere n'abandi bafatanyabikorwa. Muri iyi nteko rusange y'Inama y'Igihugu y'Abagore ku rwego rw'Intara, Akarere ka Rwamagana kaje ku mwanya wa 2 mu kwesa Imihigo ya Mutimawurugo y'umwaka 2024/2025.

Muri iyi nteko rusange, hagaragajwe ibyakozwe n'inama y'Igihugu y'Abagore mu Ntara mu mwaka wa 2024-2025 n'ibikorwa bikubiye mu mihigo y'uyu mwaka wa 2025-2026, hanasinywa Imihigo ya Mutimawurugo y'uyu mwaka wa 2025/2026. Umuhuzabikorwa w'Inama y'Igihugu y'Abagore mu Ntara Mukamucyo Jeannette yavuze ko mu mwaka wa 2024-2025; horojwe imirya 4086 itishoboye, abagore n’abakobwa 419 bafashijwe kwiga imyuga, hakurungiwe amazu 6825, Hubatswe ubwiherero 231 hasanwa ubugera kuri 6235. Hatewe kandi ibiti by’imbuto ziribwa 47,664.

Guverineri w'Intara Bwana Pudence Rubingisa yasabye abagore kugira uruhare mu kubaka umuryango utekanye bahereye mu isibo, barwanya ibibazo byugarije umuryango birimo; amakimbirane mu miryango, inda z’imburagihe ziterwa abangavu, imiryango ibana idasezeranye, abana bo mu muhanda, abana bataye ishuri n'ibindi.

Muri uyu mwaka w’ingengo y’Imihigo 2025/2026 Inama y’Igihugu y’Abagore mu Karere ka Rwamagana yahize Imihigo ya Mutimawurugo 10 hagamijwe kugira umugore ushoboye ugira uruhare mu iterambere ry’umuryango n’igihugu, hubakwa umuryango ushoboye kandi utekanye; aho izafatanya n’izindi nzego n’abafatanyabikorwa kwegera imiryango mu midugudu yose igize Akarere, kugira ngo imiryango ifite ibibazo by’ubukene bukabije ifashwe guhindura imyumvire no kubakirwa ubushobozi mu kwivana mu bukene binyuze mu  biganiro bihoraho mu miryango  kubaherekeza, abayigize batangire kuzigama no kugurizanya, gushora imari no guhanga imirimo, bazamure imibereho yabo.

Inama y’Igihugu y’Abagore ku rwego rw’Akarere yahize kuzagira uruhare mu kuzamura imyumvire y’ababyeyi bafite abana bagaragaraho imirire mibi n’ibyago byo kugwingira muri buri mudugudu, binyuze mu biganiro mu rugo, mu nyigisho zo mu ngo mboneza mikurire z’abana, igikoni cy’umudugudu. Mu rwego rwo gukumira hazubakwa umurima w’imboga n’igiti cy’imbuto muri buri muryango, hakurikiranwe ko bafite  ubwinshingizi bwo kwivuza, kwipimisha kwa muganga  ku babyeyi batwite , gukingiza abana bari mu gihe cyo gukingirwa n’ubumenyi kuri gahunda zo kuboneza urubyaro.

Inama y’Igihugu y’Abagore ku rwego rw’Akarere yahize kugira uruhare mu gucyemura ikibazo cy’isuku muri buri mudugudu, binyuze mu nyigisho no gutoza umuco w’isuku  ku mubiri, ubwiherero  n’aho batuye muri rusange, hubakwa ubwiherero mu ngo zitabufite cyangwa izifite ubutujuje ibisabwa, gukurikirana imiryango igaragaramo umwanda binyuze mu kubasura bihoraho, ibiganiro n’imiganda  yihariye

Inama y’Igihugu y’Abagore ku rwego rw’Akarere izagira uruhare mu gukemura ikibazo cy’abana batajyanwa mu ishuri n’abaritaye yibanda ku kugarura abana bataye ishuri, kuganiriza imiryango bakomokamo muri buri mudugudu n’ubukangurambaga ku mashuri n’ababyeyi kugira ngo abana bajye ku ishuri, bagume ku ishuri, bige neza kandi batsinde.

Inama y’Igihugu y’Abagore ku rwego rw’Akarere kandi izagira uruhare mu gukemura ibibazo by’ihohotera rishingiye ku gitsina n’amakimbirane mu miryango; yita cyane ku miryango irangwamo amakimbirane n’ihohotera rishingiye ku gitsina  muri buri mudugudu, binyuze mu gusura ingo no kuziganiriza, ibiganiro mu masibo ku kubaka umuryango mwiza, gukira ibikomere by’amateka, gukumira no gukemura amakimbirane, amatsinda y’ubufatanye, guherekeza abahohotewe  kubona service hifashishijwe gahunda zinyuranye ziriho.