Amashuri yatangiye umwaka wa 2025/2026

Muri gitondo cyo kuri uyu wa 08Nzeli 2025 mu bigo by'amashuri hatangijwe umwaka w'amashuri 2025/2026. Umuyobozi Mukuru w'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe uburezi bw'ibanze(REB), Dr.Mbarushimana Nelson yifatanyije n'Ubuyobozi bw'Akarere mu gutangiza umwaka w'amashuri mu Ishuri rya GS Nyagasambu riri mu Murenge wa Fumbwe, ashima ko abanyeshuri bitabiriye gutangira amasomo.

Umuyobozi w'Akarere Bwana Mbonyumuvunyi Radjab yasabye abanyeshuri gukurikira amasomo neza kandi ku gihe no kwiga bashyizeho umwete kugira ngo batere ikirenge mu cya bagenzi babo batsinze neza ibizamini by'umwaka w'amashuri 2024/2025, anibutsa ababyeyi gufatanya n’abarezi kugira ngo bamenye imyitwarire n'imyigire y'abana babo ku ishuri no kurushaho gukorana neza mu gufasha abana kwiga neza no gutsinda.