Amb. Dr Ron Adam yifatanyije na AVEGA Agahozo mu gusoza iminsi 16 y' Ubukangurambaga ku ihohoterwa rishingiye ku gitsina no gucutsa itsinda 'Umutuzo' ryahawe ubujyanama ku ihungabana

Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatanu tariki ya 10/12/2021, Amb. Dr Ron Adam uhagarariye Isiraheli mu Rwanda yifatanyije n’abanyamuryango ba AVEGA Agahozo mu muhango wo gusoza iminsi 16 y’ubukangurambaga bugamije kurwanya no gukumira ihohoterwa rishingiye ku gitsina. Uyu muhango ukaba wahujwe n’ibirori byo gucutsa itsinda 'Umutuzo' ryahawe ubujyanama ku ihungabana. Ibi bikorwa byabereye mu cyumba cy’inama cya AVEGA Rwamagana, byitabirwa kandi na Meya Mbonyumuvunyi Radjab uyobora Akarere ka Rwamagana, Visi Meya Umutoni Jeanne ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Musabyeyezu Dative ukuriye IBUKA mu karere ka Rwamagana ndetse n’abagize inama y’umutekano itaguye y’Akarere.

Mu ijambo yagejeje ku banyamuryango; Amb. Dr Ron Adam, yavuze ko nawe akomoka ku babyeyi barokotse Jenoside yakorewe Abayahudi, igisekuru cya kabiri, bityo ko iyo ageze mu banyamuryango ba AVEGA Agahozo yumva ageze mu muryango. Amb. Dr Ron Adam yongeyeho ko Ambasade ya Isiraheli mu Rwanda yageneye abanyamuryango ba AVEGA Agahozo inkunga ingana n’amadolari 2000 y’Amerika (2000 USD) yo kubafasha guteza imbere umushinga wo kuboha imyenda ikozwe mu budodo, ndetse anashima ubukorikori bakora.

Mu gucutsa itsinda “Umutuzo”; Visi Meya Umutoni Jeanne ushinzwe iterambere ry’imibereho myiza y'abaturage yashimiye Perezida Kagame wasubije icyizere cyo kubaho abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994; anashimira abanyamuryango ba AVEGA Agahozo bafashirijwe mu itsinda “Umutuzo” mu rugendo rwo gukira ihungabana, abasaba kuticarana ubumenyi bungutse; nk'uko byahamirijwe mu byemezo (certificate) bahawe; avuga ko ahubwo bakwiye kugenda bakigisha abandi, bakabafasha mu gukira ihungabana kandi abo bafashije bakamenyekana.

Iri tsinda "Umutuzo" rigizwe n'abantu 20 barimo  abanyamuryango ba AVEGA Agahozo  n'abana babakomokaho. Mu rugendo rwo gukira ibungabana bigishirijwemo amasomo atandukanye, harimo: Indwara y'ihungabana; ibimenyetso byayo n' uko uwagize ihungabana yafashwa; indwara y'agahinda gakabije; ikibazo cyo kwiyahura; ikibazo cy'ikoreshwa ry'ibiyobyabwenge n'ingaruka zabyo ku buzima bwo mu mutwe; indwara y'igicuri; ndetse banatozwa n’imyitozo njyarugamba hamwe n'imyitozo mpangamutuzo bibafasha gukira ibikomere batewe na Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994. Iri tsinda n'ubwo ryacukijwe, bazakomeza guhura baganire, bakore sport kandi bakore n'imishinga itandukanye izabafasha kwiteza imbere.