Amb. Masahiro IMAI uhagarariye u Buyapani mu Rwanda yasuye bimwe mu bikorwaremezo by’ubuhinzi byakozwe ku bufatanye bwa leta y’u Rwanda n’iy’u Buyapani
Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 16 Gashyantare 2022, Ambasaderi Masahiro IMAI uhagarariye Ubuyapani mu Rwanda yasuye bimwe mu bikorwaremezo by’ubuhinzi byakozwe ku bufatanye bwa leta y’u Rwanda n’iy’u Buyapani ibinyujije mu kigo cyayo gishinzwe iterambere mpuzamahanga (JICA). Muri uru ruzinduko, Ambasaderi Masahiro IMAI yari kumwe na Dr Charles Bucagu-Umuyobozi wungirije ushinzwe ubuhinzi mu kigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi (RAB); bakaba bakiriwe na Meya Mbonyumuvunyi Radjab uyobora Akarere ka Rwamagana. Intego y’uru ruzinduko, ikaba yari ukureba uburyo ibyuzi byuhira(valley dams) byubatswe n’ibishanga byatunganyijwe(rehabilitated marshlands) birimo gutanga umusaruro; ndetse n’impinduka zikomoka ku mahugurwa(capacity building) arimo guhabwa abahinzi bahinga umuceri mu gishanga cyatunganyijwe cya Cyaruhogo.
Mu ijambo yagejeje ku bitabiriye iki gikorwa, Meya Mbonyumuvunyi Radjab yashimiye ubufatanye n’umubano mwiza uri hagati y’u Rwanda n’u Buyapani; kandi ashimira umusaruro uva muri ubwo bufatanye. Yavuze ko gutunganya igishanga cya Cyaruhogo byatwaye amafaranga y’u Rwanda arenga 21,000,000,000; ariko ko nubwo iki kiguzi byatwaye kigaragara ko ari cyinshi, n’umusaruro uva muri iki gishanga ari mwinshi kandi ugirira akamaro igihugu cyose, dore ko hari n’abashoramari bo mu zindi ntara baza kugura umuceri wera I Rwamagana. Meya Mbonyumuvunyi Radjab yongeyeho ko mbere y’uko iki gishanga kivugururwa n’ibi byuzi byuhira bikubakwa, ubuso bwahingwagwaho umuceri mu gishanga cya Cyaruhogo bwari hegitari 260, ariko ubu kubera ubwiyongere bw’amazi harimo guhingwa ku buso bungana na Hegitari 360. Ibi bikaba bigendana no kwiyongera k’umusaruro w’umuceri kuko mbere umuhinzi yasaruraga ibiro 3500 kuri Hegitari, ariko ubu nibura Hegitari imwe ishobora kweraho toni 7 z’umuceri.
Ambasaderi Masahiro IMAI uhagarariye Ubuyapani mu Rwanda, yavuze ko ashimishwa n’uburyo abaturage bo mu karere ka Rwamagana bakunda umurimo. Yongeyeho ko nta gushidikanya, ubuhinzi ni inking mwikorezi y’ubukungu bw’u Rwanda, aho nibura 70% by’abaturage bose bakora umurimo w’ubuhinzi kandi bukaba bwaragize uruhare rungana na 26% mu musaruro mbumbe w’igihugu mu mwaka wa 2020. Ambasaderi Masahiro IMAI yongeyeho ko iterambere ry’ubuhinzi ari kimwe mu bikorwa by’ingenzi bine(4) leta y’u Buyapani ifatanyamo na leta y’u Rwanda; avuga ko mu kubaka iterambere rirambye, kurandura ubucyene ndetse no guhanga imirimo mishya, hadakwiye no kwirengagizwa iterambere ry’ubuhinzi. Ambasaderi Masahiro IMAI yavuze ko ishingiro ry’iterambere ry’ubuhinzi ari ubwiyongere bw’umusaruro ubukomokaho, kandi ko nabyo bigira uruhare mu kurwanya ubucyene. Bityo ko ariyo mpamvu leta y’u Buyapani igira uruhare mu iyubakwa ry’ibikorwaremezo byo kuhira imyaka ndetse no kongerera abahinzi ubushobozi.
Rwamagana: Itsinda ryihariye riturutse ku rwego rw’igihugu ryaje kureba aho ubuyobozi bw’Akarere ka Rwamagana bugeze bucyemura ibibazo bibangamiye imibereho myiza y’abaturage
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 16 Gashyantare 2022, Meya Mbonyumuvunyi ari kumwe na Visi Meya Nyirabihogo Jeanne d’Arc ndetse na Visi Meya Umutoni Jeanne bakiriye itsinda ryihariye riturutse ku rwego rw’igihugu (National task force) rirangajwe imbere na Bwanakweli John(OTP), rikaba ryari rije kureba aho ubuyobozi bw’Akarere ka Rwamagana bugeze bucyemura ibibazo bibangamiye imibereho myiza n’umudendezo by’abaturage(Human security issues). Abandi bari muri iri tsinda, ni Christiane Umuhire(MIGEPROF), Oliver Mbabazi(MINEDUC) na Mathias Ngerageze(MoH).
Mu ijambo ry’ikaze, Meya Mbonyumuvunyi Radjab yashimiye aba bashyitsi kuri iki gikorwa barimo cyo kureba uko ibikorwa birimo gukorwa ndetse n’impinduka bitanga, avuga ko n’ubuyobozi bw’Akarere bubyungukiramo kuko bumenya uko buhagaze. Yongeyeho ko mu rwego rwo kwihutisha icyemurwa ry’ibi bibazo hashyizweho icyumba ntangamakuru (Situation room), ubu intambwe igezweho ikaba ariyo kugikora mu buryo bw’ikoranabuhanga (Digital situation room) kandi nabyo bigeze ku rwego rushimishije.
Visi Meya Umutoni Jeanne wagaragaje ibimaze kugerwaho mu icyemurwa ry’ibi bibazo, yagaragaje ko hamaze kubakirwa imiryango 47/93 itishoboye itaragiraga aho kuba, hamaze gusanwa amazu 158/266 y’imiryango itishoboye, hamaze gusanwa ubwiherero 384/648 bw’imiryango itishoboye butari bwujuje ibisabwa, kandi ko abana 38 bavuye mu mirire mibi kuri 43 bari bayirimo. Visi Meya Umutoni Jeanne yavuze ko inzitizi (Challenge) ubuyobuyobozi bukunze guhura nayo mu kubakira abatishoboye ari ingengo y’imari yo kugura ibikoresho harimo n’amabati yo gusakara, ariko ko ku bufatanye n’abafatanyabikorwa batandukanye byose bigenda biboneka, ibisigaye bigakurwa mu ngengo y’imari y’Akarere.
Bwanakweli John yavuze ko ibibazo bibangamiye imibereho myiza n’umudendezo by’abaturage biriho ariko icyerekezo cy’igihugu ari ukubicyemura burundu, umuturage akabaho yishimye kandi atekanye. Yashimiye intembwe imaze guterwa, avuga ko aho bajya hose mu midugudu n’utugari bigaragara ko imyumvire imaze guhinduko kuko n’umuturage ikibazo kiriho nawe ubwe yamaze kumva ko ari ikibazo. Bwanakweli John yasabye gukomeza gushyiramo imbaraga kugira ngo n’ibisigaye bicyemuke.
Iyi gahunda ntago wayimenye?
Sorry!
Albertine yayimbwiyeho kuwa gatatu, ambwira ko hemejwe ko iyi campaign izatangizwa nyuma yo gutangiza igihembwe cy'ihinga. Njye rero nabonye bitabereye I Musha, ngira ngo byasubitswe.
Rwamagana: Hatangijwe igihembwe cy’ihinga cya 2022B, Ubuyobozi bukangurira abahinzi guhinga kare no gukoresha inyongeramusaruro
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 18 Gashyantare 2022, Meya Mbonyumuvunyi Radjab yatangije ku mugaragaro igihembwe cy’ihinga cya 2022B. Iki gikorwa kikaba cyabereye kuri site y’ubuhinzi ya Gahoko iherereye mu mudugudu wa Kiruhura, Akagari ka Kagarama ho mu murenge wa Musha; aho abacyitabiriye bateye imbuto y’ibigori ya RHM1407 yatuburiwe mu Rwanda(Hybrid). Iki gikorwa kandi cyanitabiriwe na Visi Meya Nyirabihogo Jeanne d’Arc ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Bwana Sendege Norbert Uyobora ishami rya RAB rya Rubirizi; Abahagarariye inzego z’umutekano n’abaturage muri rusange.
Mu butumwa yageneye abahinzi muri rusange, Meya Mbonyumuvunyi Radjab yababwiye ko iki gihembwe cy’ihinga dutangiye gikunze kuba kigufi ugereranyije n’ikiba cyarabanje cya “A”; kandi ko kugitangiza gutya biba bigamije no gukangurira abahinzi guhinga hakiri kare kuko twagize amahirwe n’imvura iboneka kare. Meya Mbonyumuvunyi yasabye abahinzi kwitabira gufumbira, bagakoresha ifumbire y’imborera ndetse n’imvaruganda kubera ko uko imyaka ihita ubutaka bugenda bugunduka ku buryo tutabuhongereye ifumbire dushobora kutabona umusaruro twifuza, mu gihe iyo dukoresheje inyongeramusaruro tubona umusaruro mwiza kandi uhagije. Meya Mbonyumuvunyi akaba yavuze ko guhingira ku gihe no gukoresha neza inyongeramusaruro ariryo banga ryonyine rizabafasha kubona umusaruro uhagije wo gutunga imiryango yabo, ndetse bakanasagurira isoko bityo bakaniteza imbere.
Site ya Gahoko yatangirijweho igihembwe cy’ihinga cya 2022B ifite ubuso bungana na Hegitari 12. Iki gikorwa kandi kikaba cyakorewe icyarimwe no mu yindi mirenge yose yose igize Akarere ka Rwamagana.
Rcvd
Rwamagana: Hatangijwe ubukangurambaga bwo kurinda no kurengera abana bafite ubumga
Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 18 Gashyantare 2022, mu mirenge yose igize Akarere ka Rwamagana hatangirijwe ubukangurambaga bwo kurinda no kurengera abana bafite ubumuga bufite insanganyamatsiko igira iti: “Nanjye ndashoboye”. Ubu bukangurambaga bukaba bwarateguwe mu rwego rwo gukangurira ababyeyi bafite abana bafite ubumuga n’abaturage muri rusange kwirinda gushyira mu kato abana bavukanye ubumuga no kubahiriza uburenganzira bwabo, hateguwe ubukangurambaga bwo kurinda no kurengera abana bafite ubumuga bwiswe “Nanjye ndashoboye”. Meya Mbonyumuvunyi Radjab ari kumwe na Visi Meya Nyirabihogo Jeanne d’Arc ushinzwe iterambere ry'ubukungu, Bwana Nkikabahizi Ndanguza Jean Bosiko ukuriye inama y’igihugu y’abafite ubumuga mu Karere ka Rwamagana, ndetse n’abahagarariye inzego z’umutekano bakaba bifatanyije n’abaturage bo mu murenge wa Muhazi ahatangirijwe ubu bukangurambaga ku rwego rw’Akarere.
Intego nyamukuru z’ubu bukangurambaga ni: Gukangurira ababyeyi kuvuza abana bavukanye ubumuga ku gihe, Gukangurira ababyeyi kujyana abana bafite ubumuga mu ngo mbonezamikurire z’abana bato(ECD), Gukangurira abaturage muri rusange gutanga amakuru ku bana bafite ubumuga bakingiranywe mu nzu badahabwa uburenganzira bwabo, Gukangurira ababyeyi n’abarezi kwita ku mpano z’abana cyane cyane abana bafite ubumuga kuko nabo hari ibyo bashoboye, Gukangurira abayobozi ku rwego rw’Isibo, Umudugudu, Akagari n’izindi nzego gukumira ibibazo by’ihohoterwa no kutubahiriza uburenganzira bw’abana bafite ubumuga, ndetse no Gushishikariza inzego z’abikorera n’abafatanyabikorwa b’Akarere gushyira muri gahunda z’ibikorwa byabo ibikorwa byo kurengera abana bafite ubumuga.
Mu butumwa yagejeje ku bitabiriye iki gikorwa, Meya Mbonyumuvunyi Radjab yavuze ko amategeko ya leta y’u Rwanda aha agaciro abantu bose, kandi ko abafite ubumuga aria bantu bo guhabwa agaciro kimwe n’abandi bose. Ashingiye ku buhamya bwatanzwe n'ufite ubumuga witeje imbere; Meya Mbonyumuvunyi yavuze ko iyo abafite ubumuga bitaweho bagahabwa uburenganzira bungana n'ubw'abandi bakora bagatera imbere n’imiryango yabo ndetse bakanateza imbere igihugu cyababyaye. Meya Mbonyumuvunyi yanasabye abayobozi mu nzego z'ibanze (abanyamabanga nshingwabikorwa b'Utugari, abakuru b'imidugudu, abajyanama b'ubuzima, inshuti z'umuryango, abahagarariye inama y'igihugu y'abafite ubumuga) kubarura abafite ubumuga hagaragazwa ibibazo bafite kugira ngo bikorerwe ubuvugizi, kandi umwihariko ugashyirwa ku bana bafite ubumuga.
Mu Karere ka Rwamagana habarurirwa abantu bakuru bafite ubumuga 3,768 (bagizwe n’abagore 2,024 n’abagabo 1,744). Habarurwa kandi abana bafite ubumuga 904(abakobwa 359 n’abahungu 545) babarizwa mu mirenge yose uko ari 14. Ubu bukangurambaga bwatangijwe uyu munsi bukaba buzageza ku itariki ya 25 Gashyantare 2022.