Ambasaderi Kim Eung Joong wa Koreya y’epfo yitabiriye ibirori byo gutaha urusengero n’urugo mbonezamikurire byatwaye amafaranga asaga 70,000,000
Kuri uyu wa gatanu tariki ya 16/08/2019, Ambasaderi Kim Eung Joong uhagarariye Koreya y’epfo mu Rwanda yitabiriye ibirori byo gutaha ku mugaragaro urusengero n’ishuli ry’incuke byubatswe ku bufatanye bw’itorero ry’Abaperesibiteriyene mu Rwanda (EPR) n’Umuryango mpuzamahanga w’Abanyakoreya y’epfo witwa “Better World”. Ibikorwa byose birimo: Urusengero, urugo mbonezamikurire (ECD) n’ubwiherero bikaba byubatswe mu mudugudu w’Akatorero, Akagari ka Nyarusange, Umurenge wa Muhazi. Miliyoni 70 z’Amafaranga y’u Rwanda zakoreshejwe mu kubaka ibi bikorwa byose, zikaba zaratanzwe n’umunyakoreya Dr Jung Chan Euy.
Meya Mbonyumuvunyi Radjab yashimiye guverinoma ya Koreya y'epfo ku mubano mwiza ifitanye na leta y’u Rwanda ndetse anashimira Better world ku buryo idahwema gufatanya n'Akarere ka Rwamagana mu guhindura imibereho myiza y’abaturage binyuze mu guteza imbere ubuhinzi, uburezi n'ibikorwaremezo. Yavuze ko leta y'u Rwanda idashingiye ku itorero cyangwa se idini na rimwe, ariko ko ifatanya n'amadini ndetse n'amatorero mu kuzamura imibereho myiza y'abanyarwanda. Meya Mbonyumuvunyi yashimiye Pasiteri Nkurunziza Paul uyobora ihuriro ry'amadini n'amatorero mu karere ka Rwamagana, uburyo abikora neza bigatuma aya madini n'amatorero agirana imikoranire myiza. Yijeje Ambasaderi wa Koreya ko leta y'u Rwanda izakomeza gufatanya n'igihugu cye, cyane cyane binyuze muri Better World, ndetse yizeza n'amadini n'amatorero ko leta izakomeza kubaba hafi.
Ambasaderi Kim Eung Joong wa Koreya y’epfo yashimiye intambwe u Rwanda rugezeho ruteza imbere abaturage barwo, avuga ko mu myaka 60 ishize, ubukungu bwa Koreya y’epfo bwari munsi y’ubw’u Rwanda, ariko abakurambere b’icyo gihugu bakora iyo bwabaga ngo batazaraga ababakomokaho igihugu gikennye. Ambasaderi Kim Eung Joong yakomeje avuga ko akurikije umuvuduko igihugu cy’u Rwanda kirimo kugenderaho, ntakabuza mu myaka 30 iri imbere kizaba aricyo gihugu gikize muri Afurika ndetse no ku isi.
Usibye ibi bikorwa byatashwe, Better World yanagize uruhare mu kugeza amazi meza ku baturage batuye mu midugudu ya Akatorero na Gahondo. Urugo mbonezamikurire rwuzuye rukazajya runatangirwamo amahugurwa ku baturage b’ibyiciro bitandukanye. Ibi birori byari byanitabiriwe kandi n’umuyobozi wa Better World ku rwego rw’isi, Ambasaderi Kim Gwang Dong; Ubuyobozi bw’itorero ry’Abaperesibiteriyene mu Rwanda.