Ambasaderi w’Ububiligi H.E Bert Versmessen yagiriye uruzinduko mu karere ka Rwamagana, asura ibikorwa bafatanyamo na leta y’u Rwanda
Kuri uyu wa gatatu tariki ya 08/12/2021, Meya Mbonyumuvunyi Radjab yakiriye mu biro bye H.E Amb. Bert Versmessen uhagarariye Ububiligi mu Rwanda. Ibiganiro abayobozi bombi bagiranye bikaba byibanze ahanini ku ishyirwa mu ibikorwa ry'imishinga yo mu karere ka Rwamagana irimo gushyirwa mu bikorwa Ku bufatanye bwa leta y'u Rwanda n'Ikigo cyAbabirlgi cy'Iterambere (Enabel).
Nyuma y’ibi biganiro, Meya Mbonyumuvunyi Radjab na H.E Amb. Bert Versmessen basuye bimwe mu bikorwa by’iyi mishanga, birimo: umuhanda wa Kaburimbo (2.8Km) uva kuri gare ujya Ku gakiriro ka Rwamagana, ukaba ufite umwihariko wo kuba warafashije abakorera mu gakiriro ka Rwamagana, kugeza ibyo bakora Ku isoko; koperative KOAIRWA(Koperative y'Aborozi b'Inkoko mu karere ka Rwamagana) ikorera mu murenge wa Kigabiro, ikaba igizwe n'abafashamyumvire mu bworozi bw'inkoko bafashwamo n’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubworozi (RAB) ku bufatanye n'Ikigo cyAbabirlgi cy'Iterambere (Enabel); agakiriro ka Rwamagana gakoremo urubyiruko rugera kuri 200 rukora ibijyanye n'ububaji ndetse no gusudira; isoko rikuru rya Rwamagana rihereye mu murenge wa Kigabiro; imirimo yo kugeza umuriro Ku baturage mu murenge wa Munyiginya; ibikorwa bifite inyungu rusange byagejejweho umuriro w’amashanyarazi nk’ibiro by’umurenge wa Munyiginya n’ikigo nderabuzima cya Munyiginya; basoza basura Hegitari 112 z'amashyamba ndetse na Hegitari z'ibiti bivangwa n'imyaka byatewe mu murenge wa Gahengeri.
Muri bwa bufatanye bwiza buri hagati ya leta y’u Rwanda n’Ububiligi, Biteganyijwe ko muri uyu mwaka w’ingengo y’imari hazatangira imirimo yo kubaka imihanda mishya ya kaburimbo ingana n’ibirometero 6.7 mu mujyi wa Rwamagana, Hasozwe imirimo yo kubaka umuhanda wa Kaburimbo (2.8Km) uva kuri gare ujya Ku gakiriro ka Rwamagan, ku bufatanye bw’Abikorera bo mu karere ka Rwamagana n'Ikigo cyAbabirlgi cy'Iterambere (Enabel) hatangire kubakwa isoko rishya rijyanye n’igihe tugezemo ndetse Kwagura agakiriro no kukabungabunga,