Ba rwiyemezamirimo batanga akazi barakangurirwa kuzirikana ko n'abafite ubumuga hari icyo bashoboye
Kuri uyu wa 15 Gicurasi 2025 Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry'ubukungu Bwana Richards Kagabo Rwamunono yayoboye inama y'abantu bafite ubumuga bahuzwaga na ba rwiyemezamirimo batanga akazi bagira umwanya wo kugaragaza icyo bashoboye, bongererwa ubumenyi ku micungire y'umutungo n'imari n'uburyo bwo guhuzwa n'isoko ry'ibyo bakora, mu mushinga Dukore Twigire Project, batewemo inkunga na NUDOR ku bufatanye na Christian Blind Mission.
Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry'ubukungu yasabye ba rwiyemezamirimo bahuguwe kuzigama no kubyaza umusaruro amahirwe leta y'u Rwanda yabahaye yo kuzirikanwa muri gahunda zose z'Igihugu bityo n'ubushobozi babonye bukunganira icyo bari bafite bakagura ishoramari.
Muri iyi nama yari igamije ubuvugizi, ba rwiyemezamirimo batanga akazi bakanguriwe kutibagirwa abantu bafite ubumuga mu itangwa ry'akazi kandi n'abagahawe bakoroherezwa aho bashobora guhura n'imbogamizi cyangwa ahari inzitizi zigakurwaho.