Abahinzi barishimira ibikorwa bigamije kongera no gufata neza umusaruro
Mu bice byegereye amazi n'ibishanga byatunganyijwe, abahinzi batandukanye bitabiriye ubuhinzi bwo muri greenhouses buri mu buryo bwongera umusaruro. Mu Karere ka Rwamagana ubuso bungana na hegitari 2,800 zuhirwa ku buso buto ariko hamaze kubarurwa hegitari 20,276 zishobora kuhirwa. Muri ibi bice byuhirwa bikunze guhingwamo imboga n'imbuto, abahinzi batewe inkunga mu kubona ibyumba bikonjesha imboga n'imbuto bigera kuri 4 mu Mirenge ya Gahengeri, Nzige, Muhazi, na Rubona bifite ubushobozi bwo kubika umusaruro ungana na toni 27 kugira ngo ugere ku isoko utangiritse.
Mu Karere ka Rwamagana dufite ubwanikiro bw’ibigori 44 bukora neza; bufite ubushobozi bwo kwanikwaho toni 2500. Ubwanikiro bw’umuceli bumeze neza ni 17 bufite ubushobozi bwo kwakira umusaruro ungana na toni 340. Ubuhunikiro buri mu Karere ni 7;bufite ubushobozi bwo kubika umusaruro ungana na toni 3000.
Abahinzi bamaze kumenya gukoresha ikoranabuhanga mu gusaba inyongera musaruro bakoresha SNS na Mopa . Kugeza ubu abahinzi batangiye guhugurirwa gukoresha ikoranabuhanga rya E-soko ribafasha kugurisha umusaruro wabo binyuze mu ikoranabuhanga.
Mu rwego rw'iyamamazabuhinzi no kongerera abahinzi ubumenyi n’ubushobozi hashyizweho hashyizweho uturimashuli(FFS)895; turimo 304 tw'ibigori, 408 tw'ibishyimbo, 82 duhingwaho soya, 14 duhinzeho imyumbati, uturimashuri 5 tw'umuceri n'utugera kuri 82 duhinzeho urutoki. Ku bufatanye n’abafatanyabiorwa b'Akarere batandukanye hakorwa amahugurwa y’abafashamyumvire n’abajyanama b’ubuhinzi buri ntangiro z’ibihembwe by’ihinga. Hongerewe umubare w’abacuruzi b’inyongera musaruro ku buryo buri kagali gafite umucuruzi utanga inyongeramusaruro yunganiwe na Leta.