Depite Mukayuhi Constance yifatanyije n’Abanyarwamagana mu kwibuka Abatutsi bajugunywe mu kiyaga cya Muhazi

Kuri iki cyumweru tariki ya 22/04/2018, ku mwaro w’ikiyaga cya Muhazi, mu kagari ka Kavumu ho mu murenge wa Gishali, habereye umuhango wo kwibuka Abatutsi bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka w’1994, by’umwihariko abaroshywe mu kiyaga cya Muhazi. Uyu mwaro wiciweho imbaga y’Abatutsi bari bahahungiye, wari mu cyahoze ari Segiteri Gati, Komini ya Muhazi.  Depite Mukayuhi Rwaka Constance ari kumwe n’abagize komite Nyobozi y’Akarere ka Rwamagana ndetse n’abahagarariye inzego z’umutekano, bakaba bifatanyije n’abaturage mu kwibuka izi nzirakarengane.

 

Ubuhamya bwatanzwe na Bwana Nsabiyera Vedaste ndetse na Madamu Uwibambe Valentine barokokeye kuri uyu mwaro w’I Gati, bwagaragaje ko kuri uyu mwaro hari hahungiye Abatutsi batari munsi y’ibihumbi mirongo itanu, aba bose bakaba barishwe ndetse abenshi barohwa mu mazi y’ikiyaga cya Muhazi. Abatanze ubuhamya bemeza ko hari n’abiciwe mu nkengero z’iki kiyaga, bityo basabye abagize uruhare muri Jenoside ndetse n’abatarahigwaga icyo gihe, ko umuntu wese waba azi ahaba harajugunywe umuntu wishwe muri Jenoside yatanga ayo makuru kuko biruhura umutima w’abacitse ku icumu. Bwana Nsabiyera Vedaste yavuze ko babazwa no kuba hari ababiciye ababo bagakatirwa n’inkiko gacaca nyuma bakaza gutoroka, none kuri ubu bakaba bajya baza bakidegembya.

 

Meya Mbonyumuvunyi Radjab yongeye kwibutsa Abaturage b’Akarere ka Rwamagana, by’umwihariko abari bitabiriye uyu muhango, ko kwibuka ari inshingano ya buri munyarwanda wese kandi ko tugomba kwibuka dukuramo amasomo kugira ngo ntituzongere kugira ibigwari nk'ibyakoze Jenoside, ahubwo tugashyira imbere ubutwari nk'ubw'ingabo zari iza FPR zari zirangajwe imbere na Perezida Kagame. Meya Mbonyumuvunyi yanagarutse ku nshingano za leta zo guhumuriza abacitse ku icumu no kubitaho, ibavuza, ibashakira aho kuba,…. Mu karere ka Rwamagana hakaba harimo kubakwa amazu 48 agenewe abacitse ku icumu, aho 8 yamaze kuzura neza. Meya Mbonyumuvunyi yavuze ko ubuyobozi bw’Akarere ka Rwamagana buzakomeza kwita ku nzibutso za Jenoside mu Rwego rwo kubungabunga ibimenyetso bya Jenoside ndetse kuri uyu mwaro hakazubakwa ikimenyetso kigaragaza amateka ya Jenoside yahakorewe, hakandikwaho n’amazina y’abahiciwe.

 

Depite Mukayuhi Rwaka Constance,  wari umushyitsi mukuru muri uyu muhango, yahumurije abaturage ababwira ko bafite leta ikunda Abanyarwanda kandi ifite intumbero yo kubaka u Rwanda rukomeye, rufite ijambo mu ruhando mpuzamahanga. Depite Mukayuhi yanavuze ko Leta y’ubumwe itazigera yihanganira umuntu wese uzaza ashaka kongera kwica no gutandukanya abanyarwanda. Aha akaba yabwiye abaturage ko, Amategeko yashyizweho mu rwego rwo guhashya ingengabitekerezo ya Jenoside. Depite Mukayuhi yashimiye ingabo zari iza FPR Inkotanyi zasangaga imiryango yabo yarishwe ariko ntizikoreshwe n'uburakari ahubwo zikagenda zirokora abicwaga aho zigeze hose.  Yasabye ababyeyi kutarogesha abana babo ingengabitekerezo ya Jenoside ahubwo bakababwira ukuri kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ndetse asaba abayigizemo uruhare gutera intambwe bagasaba imbabazi kandi bagatanga amakuru y’ukuri y’aho abishwe bajugunywe. Ku kibazo cy’abagize uruhare muri Jenoside batorotse Gacaca none bakaba bajya baza bakidegembya,  Depite Mukayuhi yasabye abaturage kujya batanga amakuru ku buyobozi ighe cyose bababonye.