Dr Mbarushimana Nelson uyobora REB yatangije ukwezi kwahariwe gutoza umuco mu mashuri
Mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri tariki ya 08 Gashyantare 2022, Umuyobozi Mukuru w’ikigo cy’igihugu gishinzwe uburezi bw’ibanze (REB), Dr Mbarushimana Nelson ari kumwe na Meya Mbonyumuvunyi Radjab batangije kwezi kwahariwe gutoza umuco mu mashuri ku nsanganyamtsiko igira iti: "Umuco dusangiye uraturanga, ururimi rwacu rukaduhuza. Iki gikorwa kikaba cyabereye mu rwunge rw’amashuri rwitiriwe Mutagatifu Aloyizi rw’I Rwamagana, Cyitabirwa n’abagize inama y’umutekano itaguye y’Akarere ka Rwamagana, abarimu bigisha muri iki kigo ndetse n’abanyeshuri bose bahiga..
Mu butumwa bwatanzwe, Meya Mbonyumuvunyi Radjab yashimiye Urwunge rw'amashuri rwitiriwe Mutagatifu Aloyizi rw'i Rwamagana, kuko bigaragara ko ubumenyi abarezi baho baha abanyeshuri biga muri iki kigo bugendana no kubatoza umuco nyarwanda. Yakomeje avuga ko agahugu katagira umuco gacika; ariko ibiranga umuco babonye muri G.S St Aloys Rwamagana bitanga ikizere ko nta kuzima kwabaho. Yasabye abarezi n'abanyeshuri gukomereza aho, kandi bakaba intumwa kugira ngo n'abandi bo mu bindi bigo babigireho. Meya Mbonyumuvunyi Radjab yabwiye abanyeshuri ko mu mico n'imigirire mvamahanga bahura nayo; ibyiza bajya babibika bikabungura ariko ibyo babona bibangamiye umuco wacu bakabikumira. Akaba yabasabye ko umuco wacu wajya ugaragarira mu byo dukora byose, mu migirire n'imigenzereze, imivugire ndetse n’imyambarire. Ahereye ku nsanganyamatsiko y’uku kwezi igira iti: 'Umuco dusangiye uraturanga, ururimi rwacu rukaduhuza’'; Meya Mbonyumuvunyi Radjab yavuze ko nk'abana b'u Rwanda dukwiye gushimishwa no kuvuga neza ururimi rw’ikinyarwanda uko bikwiye, tukareka kurwongeramo amagambo mvamahanga atari ngombwa.
Umuyobozi mukuru w’ikigo cy’igihugu gishinzwe uburezi bw’ibanze (REB), Dr Mbarushimana Nelson yavuze ko muri uku kwezi ko gutoza umuco mu mashuri, hazibandwa ku ndangagaciro-remezo z'umuco nyarwanda zemejwe na leta y’u Rwanda mu mwaka wa 2018 arizo: Gukunda igihugu, Gukunda umurimo, Ubumwe, n'ubupfura. Agendeye kuri izi ndangagaciro-remezo n’izizishamikiyeho, Dr Mbarushimana Nelson yasabye abanyeshuri gukomatanya umuco, uburere bakura ku babyeyi babo mu rugo, ndetse n’uburezi bahabwa n'ababarera ku ishuri; bityo bagategura ejo heza hazaza habo. Yibukije ko umwana wese burya aba arimo umuyobozi w'ejo hazaza, Ariko ko kugira ngo azavemo umuyobozi mwiza twifuza, bizagendera ku burezi n'uburere arimo guhabwa uyu munsi. Dr Mbarushimana Nelson yanasabye abanyeshuri kujya barangwa no kubaha ubuyobozi, kugira ubwitange, kurwanya ruswa n'akarengane, guharanira ubutabera, uburinganire n'ubwuzuzanye ndetse no kurangwa n'ubutwari, kubungabunga umutekano w’igihugu, kugira ishyaka no kugira ubushishozi, kubaha ubuzima, kubaha umuryango, no kubahana, kurangwa n’ikinyabupfura n'urukundo, gufatanya, gutabarana, gusabana, kwizerana no kujya inama; kandi mu mibereho yabo bakazirikana ko kizira gutatira igihugu no kukiyobora nabi, kizira kuba ikigwari, kizira kugira ivangura n'amacakubiri, kizira gusuzugura, kizira kwishishanya, kizira kwironda, kizira gutonesha, kizira gukorera mu dutsiko, kizira kubogama, kandi kizira kugenzwa n'inda nini.
Ku rwego rw’igihugu, Uku kwezi ko gutoza umuco mu mashuri kwatangijwe ku mugaragaro ku itariki ya 02/02/2022 kukaba kuzageza ku itariki ya 02/03/2022. Buri munsi umwarimu akazajya aza mu ishuri, noneho mbere yo gutangira kwigisha agafata iminota itatu(3) yo kubanza kuganiriza abanyeshuri kuri izi ndangagaciro na kirazira bigendana.