FXB irashimirwa uruhare yagize mu guhindurira ubuzima abagenerwabikorwa b'Umushinga Igire Turengere Abana

Mu muhango wo kuri uyu wa 25 Nzeli wo gusoza ibikorwa by'Umushinga IGIRE TURENGERE ABANA uzwi nka “DREAMS” ,Umuyobozi w'Akarere Bwana Mbonyumuvunyi Radjab yashimiye umufatanyabikorwa FXB-RWANDA wanafashije abangavu n'urubyiruko rw'abagore bagera ku 7,497 kugira imirimo ibyara inyungu, 1,561 bakiga imyuga n'ubumenyingiro na 16,033 bize amashuri abanza n'ayisumbuye ndetse n'uruhare wagize mu gukumira ubwandu bushya bwa virusi itera SIDA.

Gatsinzi Aline, ni umwe mu bakobwa bafashijwe na FXB Rwanda kwiga imyuga aho yize gutwara moto. Kuri ubu Aline, uretse kuba atwara abagenzi kuri moto, ni n'umwalimu wigisha amategeko y'umuhanda, akanigisha abifuza kugira uruhushya rwo gutwara moto bo mu Mujyi wa Rwamagana. Amafaranga akura mu kwigisha no gutwara moto amufasha kwiyishyurira Kaminuza ndetse akaba afite na gahunda yo kwiga gutwara imodoka kuko yabonye ko bishoboka.

Madamu Mujawamariya Nadine, Umuyobozi wungirije wa FXB Rwanda yashimiye Ubuyobozi bw'Akarere ka Rwamagana ku mikoranire myiza na FXB Rwanda mu gihe cyose gishize. Yasobanuye ko nubwo muri uyu mushinga wa Igire Turengere Abana bari bafite gahunda yo gukumira ubwandu bwa virusi itera SIDA, banatekereje gufasha abana b'abakobwa mu myigire no kubagurira ibikoresho byo kwihangira imirimo ku bize imyuga kugira ngo bigire (kwigira) bityo ntihagire ubashuka kuko bafite ubukene ngo abe yabatera virusi itera SIDA. Avuga ko bibanze ku myuga imenyerewe kuri basaza babo mu rwego rwo kubereka ko nta bo babishobora bityo ko nta ukwiriye kugwa mu bishuko by'abagabo bitwaza ko hari ibyo babarusha.

Umuyobozi w'Akarere yashimye ibikorwa FXB/Rwanda yagejeje ku baturage  mu mushinga DREAMS kandi ko Ubuyobozi buzakomeza kubungabunga ibyakozwe n'uyu mushinga no gukomeza intambwe imaze guterwa mu guteza imbere ubuzima bwiza no gukumira ubwandu bwa virusi itera SIDA.

Muri uyu mushinga DREAMS (Determined Resilient Empowered AIDS-Free Mentored Safe) washyirwaga mu bikorwa na FXB kuva 2022-2025, abagera kuri 28,434 bapimwe virusi itera SIDA banagirwa inama, hagamijwe gukumira ubwandu bushya bwa SIDA mu bangavu n'urubyiruko rw'abagore b'imyaka 10-24.