Gahengeri: Abaturage b'umudugudu biyujurije ibiro byatwaye asaga miliyoni 12
Kuri uyu wa kabiri tariki ya 13/02/2018, mu Murenge wa Gahengeri, Akagari ka Rweri, Umudugudu wa Kinteko habereye igikorwa cyo gutaha ku mugaragaro Inyubako y'ibiro by'umudugudu. Iyi nyubako izakoreramo kandi n'ishuli ry'incuke ndetse n'ivuriro ry'ingoboka (Poste de Santé). Iyi nyubako ikaba yuzuye itwaye amafaranga y'u Rwanda arenga miliyoni 12, ikaba yarubatswe n'abaturage 1,018 batuye muri uyu mudugudu barangajwe imbere na Bwana Twagirayezu Daniel akaba ari umukuru w'umudugudu wabo. Muri iki gikorwa, Bakoresheje imiganda ndetse bakusanya amafaranga yo kugura ibikoresho bitandukanye.
Muri ibi birori, hashimiwe bamwe mu baturage bagize uruhare rukomeye kugirango iyi nyubako yuzure; Boroza abatishoboye 5, aho 4 muri bo bahawe ihene naho 1 nawe utishoboye ndetse ufite n'ubumuga bwo kutumva akaba yorojwe inka ya Kijyambere.
Mu ijambo rye, Umuyobozi w'Akarere ka Rwamagana, Bwana Mbonyumuvunyi Radjab yashimiye ubuyobozi bw'umudugudu wa Kinteko bwarebye kure bugatekereza igisubizo ku kibazo cy'ivuriro, ishuli ry'incuke ndetse n'ibiro bazajya bakoreramo nk'abayobozi b'umudugudu. Aha, Meya Mbonyumuvunyi akaba yasabye n'abandi bakuru b'imidugudu kureberaho bagatekeraza ibyateza imbere imidugudu bayoboye. Nyuma yo kugezwaho ikibazo cy'abana bakora urugendo rurerure bajya ku ishuli, Meya Mbonyumuvunyi akaba yabemereye ko ku bufatanye n'izindi nzego, Akarere kazabubakira amashuli. Yabasezeranyije kandi ko agiye kubakorera ubuvugizi kugirango bajye bivuriza kuri iri vuriro bakoresheje ubwisungane mu kwivuza, kubaha abaganga bazakorera kuri iri vuriro ndetse n'imiti.
Ibirori byitabiriwe kandi na Bwana Kabagamba Wilson akaba ari Perezida w'Inama Njyanama y'Akarere ka Rwamagana, Bwana Niyomwungeri Richard- Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Gahengeri, CIP Umudakikwa akaba ari Umuyobozi wa Police mu mirenge ya Gahengeri na Nzige, Abakozi b'Umurenge wa Gahengeri ,Abakuru b'Imidugudu n'Abaturage muri rusange. Nyuma y'uwo muhango hakurikiyeho igikorwa cy'Ubusabane hagati y'abayobozi n'abaturage bishimira ibyagezweho.