Gahengeri barishimira iterambere bagezeho barikesha imiyoborere myiza

Mu birori byo kwishimira umusaruro w'umwaka wa 2024/2025, mu Murenge wa Gahengeri bishimiye iterambere bamaze kugeraho mu byiciro bitandukanye by'imibereho aho mu buhinzi bejeje toni3,720 z'ibigori ku buso buhuje, toni 3750 z'ibishyimbo, toni 1080 z'umuceri, toni 150 z'imiteje na 145 imbogabyoherezwa ku isoko mpuzamahanga n'imbere mu gihugu.

Muri uyu Murenge kandi bishimiye ko inka ziyongereye ku buryo ubu bafite inka 4350 inka harimo n'inyana 1573 zavutse muri uyu mwaka ku nka zatewe intanga by'umwihariko izatanzwe muri gahunda ya Girinka Munyarwanda. Gahunda zo guteza imbere ubworozi na zo zongereye umukamo ku buryo bashobora kubona litiro 12000 ku munsi, amagi 150,000 na toni 500 z'amafi.

Gwizabo Cleophas wo muri Koperative y'abahinzi ya COPAREG avuga ko bishimira intambwe imaze guterwa mu buhinzi bakora ugereranyije n'umwaka wa 2019 batangiye bakora ubuhinzi bw'akajagari ariko kuri ubu nyuma y'amahugurwa bahawe bakaba bari guhinga imboga n'imbuto byohereza no mu mahanga bityo bakaba basezereye ubukene.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Gahengeri,Byaruhanga John Bosco avuga ko mu byo bishimira harimo n'imihanda yakozwe, ikaba yaroroheje imigenderanire n'ubuhahirane ndetse ko byongereye n'ishoramari muri uyu Murenge bityo urubyiruko rusaga 350 rukaba rwarabonye akazi ndetse n'Umurenge ukaba wararengeje intego y'imisoro wagombaga gukusanya mu mwaka wa 2024/2025 aho bakusanyije miliyoni 140 kuri miliyoni 92 bari bahize.

Ubwo twizihizaga umunsi w'Umuganura, abaturage b'Umurenge wa Gahengeri basangiye umuganura na bagenzi babo batejeje neza; aho bakusanyije umusaruro wo kuremera imiryango 27 ndetse n'imiryango 10 yorozwa inka.