Gahunda ya “Njyanama mu baturage” yasorejwe mu murenge wa Muyumbu, abaturage basabwa gukomeza ubufatanye n’ubuyobozi mu kwesa imihigo
Kuri uyu wa gatatu tariki ya 15/05/2019, abagize inama njyanama y’Akarere ka Rwamagana basoje gahunda yabo ya “Njyanama mu baturage”. Iki gikorwa kikaba cyabereye mu mudugudu wa Rugarama, Akagari ka Akinyambo ho mu murenge wa Muyumbu. Muri iyi gahunda, abaturage bahawe ibiganiro bitandukanye birimo: ikiganiro kuri gahunda y’ubwizigamire bw’igihe kirekire buzwi ku izina rya “Ejo Heza” cyatanzwe na Rugamba Egide ushinzwe iyi gahunda mu karere ka Rwamagana, ikiganiro ku ruhare rw’umuturage mu kwesa imihigo cyatanzwe na Visi Meya Mudaheranwa Regis ndetse n’ikiganiro ku ruhare rw’umuturage mu gucyemura ibibazo bibangamiye umudendezo w’abaturage cyatanzwe na Meya Mbonyumuvunyi Radjab.
Bwana Kabagamba Wilson, Perezida w’inama Njyanama y’Akarere ka Rwamagana, yavuze ko bategura iyi gahunda ya “Njyanama mu baturage”, bari bagamije ko abajyanama bongera bakamanuka hasi mu midugudu n’utugari bakegera abaturage, bakabatega amatwi ndetse bakanabacyemurira ibibazo bafite. Kabagamba Wilson yashimiye abaturage ba Muyumbu umuhati bakorana cyane kugira ngo batere imbere n’igihugu gitere imbere, ari nabyo byatumye Akarere ka Rwamagana kaza ku isonga mu kwesa imihigo incuro ebyiri kikurikiranya. Yabasabye gukomeza ubufatanye n’ubuyobozi hagamijwe kwihutisha iterambere no kwesa imihigo.
Abaturage bo mu murenge wa Muyumbu bahawe umwanya uhagije batanga ibitekerezo byubaka ejo hazaza h’igihugu muri rusange n’Akarere by’umwihariko, bashimira leta y’ubumwe n’ubuyobozi bwayo bwiza ku bimaze kugerwaho ndetse babaza abajyanama ibibazo bitandukanye bari bafite, bahabwa ibisubizo n’Abajyanama b’Akarere bafatanyije n’izindi nzego.
Iyi gahunda ya “Njyanama mu baturage” yasojwe uyu munsi yari imaze iminsi 3 ikorerwa mu mirenge yose igize Akarere ka Rwamagana, ikaba yari yaratangiye kuwa mbere tariki ya 13/05/2015 ku nsanganyamatsiko igira iti: “Uruhare rw’inama njyanama mu iterambere n’imibereho myiza y’umuturage”.