Gahunda ya RISE Rwanda igiye gufasha urubyiruko rwacikirije amashuri yisubumbuye kuyarangiza mu gihe cy'umwaka

Kuri uyu wa 17Ukuboza 2025 Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza Mme Umutoni Jeanne yayoboye inama n'abafatanyabikorwa mu burezi basobanurirwa Gahunda ya Leta y'imyaka 10 ya RISE Rwanda (Resilience in Secondary Education) igamije gufasha abafite imyaka 18-35 barangije icyiciro rusange cy'amashuri yisumbuye ariko  batasoje icyiciro cya 2 kwiga mu gihe cy'amezi 6 bagasoza iki cyiciro.

Gahunda ya Resilience in Secondary Education -RISE Rwanda izafasha abafite imyaka 18-35 bacikirije amashuli yisumbuye kwiga mu gihe kitarenze umwaka babone impamyabumenyi y’amashuri yisumbuye yemewe na Leta(A2 Certificate). Mu Karere, umwaka wa mbere abagera kuri 879 bazigira kuri sites 12.

Iyi gahunda izashyirwa mu bikorwa ku bufatanye hagati ya Minisiteri y’Uburezi, Mastercard Foundation, UNICEF Rwanda, n’abafatanyabikorwa batandukanye barimo Imbuto Foundation, CRS, YWCA na DOT Rwanda.
Imbuto Foundation izashyira mu bikorwa iyi Gahunda mu Turere  tugize intara y’Uburasirazuba (Bugesera, Rwamagana, Kayonza, Gatsibo, Nyagatare), Kirehe, Ngoma, n’Umujyi wa Kigali ( Gasabo, Kicukiro, Nyarugenge).