Kuri uyu wa kane tariki ya 06/12/2018, ubuyobozi bw’Akarere ka Rwamagana n’abakozi bako bakomereje gahunda yabo yihariye yo gusura abaturage mu mirenge ya Fumbwe, Gishari na Muhazi. Nk’uko bisanzwe, intego z’iyi gahunda zikaba ari ugushimira abaturage urahare rwabo mu bikorwa by’indashyikirwa byagezweho no kubakemurira ibibazo.
Mu butumwa yagejeje ku baturage bo muri iyi mirenge uko ari itatu, Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Bwana Mudaheranwa Regis, yabibukije ko Meya cyangwa Visi Meya ataribo besa imihigo ahubwo imihigo ishyirwa mu bikorwa n’abaturage. Yagarutse ku mbaraga z’ubufatanye hagati y’abakozi b’Akarere n’abaturage kuko aribwo butuma Akarere ka Rwamagana gahora ku isonga. Visi Meya Mudaheranwa Regis yavuze ko iyi ariyo mpamvu ubuyobozi bw’Akarere bwatekereje iyi gahunda yihariye yo gusura abaturage n’ubwo n’ubundi bajyaga babasura. Uyu muyobozi yanagaragaje ko mu myaka ibiri ishize abaturage bo mu mirenge yo mu karere ka Rwamagana bakoze cyane bidasanzwe, bakora amateka, bituma Rwamagana iba iya mbere mu mihigo incuro 2 zikurikiranya. Aha niho yahereye abashimira mu ijambo rimwe ati: “ mwarakoze!” Yanabasabye gukomereza aho ntibarekure umwanya wa mbere bafite.
Twibutse ko iyi gahunda yatangiye kuwa mbere tariki ya 03/12/2018 ikaba izasozwa ejo kuwa gatanu tariki ya 07/12/2018. Muri iki gikorwa, ubuyobozi n’abakozi b’Akarere bakaba barimo kuganira n’abagize ibyiciro bitandukanye barimo: abakozi b’umurenge n’utugari bose, abayobozi b’ibigo nderabuzima, inkeragutabara ziba mu mirenge zose, abakuru b’imidugudu bose, abayobozi b’amasibo bose, abayobozi b’amadini n’amatorero yose, abajyanama b’ubuzima kuva ku rwego rw’umudugudu, abajyanama b’ubuhinzi bose, abashinzwe irondo ry’umwuga bose, abacuruzi bose, incuti z’umuryango bose, abafite ibikorwa mu mirenge, abayobozi b’amakoperative bose, abahoze ari abayobozi, abunzi bose, abayobozi b’ibigo by’amashuli bose, abakungurambaga b’ubumwe n’ubwiyunge, abahagarariye ibyiciro byihariye (abagore, urubyiruko n’abafite ubumuga), abafite imicungire y'amavomero mu nshingano ndetse n’abagize inama njyanama z’utugari n’imirenge.