Gahunda y'Intore mu biruhuko yatangirijwe mu Murenge wa Muyumbu ku rwego rw'Akarere
Kuri uyu wa 03/8/2024 Umuyobozi w'Akarere Bwana Mbonyumuvunyi Radjab, ari kumwe n'umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza, yatangije gahunda y'Intore mu biruhuko yabanjirijwe n'Umuganda w'Urubyiruko. Muri uyu muganda Intumwa ya Minisiteri y'Urubyiruko n'iterambere ry'ubuhanzi Bwana Nyamaswa Francis n'abandi bayobozi bifatanyije n'Ubuyobozi bw'Akarere n'Urubyiruko rw'Umurenge wa Muyumbu mu gukora umuyoboro w'amazi mu Kagari k'Akinyambo, ureshya na Km 2.5
Gahunda y'Intore mu biruhuko igamije gutoza abana n'Urubyiruko gukunda Igihugu baharanira kwigira no kugira uruhare mu iterambere binyuze mu mpano zabo n'amahitamo meza ashingiye ku ndangagaciro na kirazira by'umuco w'u Rwanda ,ireba abafite kuva ku myaka 6 kugera kuri 30.
Muri iyi gahunda izarangira tariki 12/9/2024 Intore zizajya zitabira kuwa 2 no kuwa 4 w'icyumweru mu bikorwa byo kwitoza no guhuza ibihangano n'intego z'iyi gahunda, kugaragaza impano,imikino n'amarushanwa, guhabwa ibiganiro, banakore imirimo y'amaboko ijyanye na buri cyiciro.
Gahunda y'Intore mu biruhuko izitabirwa n'Intore z'Imbuto (imyaka 6-12), Indirirarugamba (imyaka 13-18) n'Indahangarwa (19-30), bakazatozwa indangagaciro z'umuco nyarwanda, umurimo unoze n'ibindi, ku nsanganyamatsiko igira iti: "Amahitamo meza, ubuzima bwiza".