Gahunda yo kwita ku rubyiruko mu biruhuko yasojwe basabwa gukomeza kuba intore basubiye ku ishuri
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 29Kanama2025 mu Murenge wa Mwulire Umuyobozi w'Akarere Bwana Mbonyumuvunyi Radjab yasoje gahunda yo kwita ku rubyiruko mu biruhuko, yitabiriwe n'abana n'urubyiruko b'abanyeshuri bari mu biruhuko batorezwaga kuri sites 36 hirya no hino mu Karere, ku nsanganyamatsiko igira iti:" Ubuzima bwiza, Agaciro kanjye".
Izi ntore zagaragarije umuyobozi w'Akarere bimwe mu byo bungukiye muri iyi gahunda y'Intore mu biruhuko birimo; ingangagaciro na kirazira z'umuco nyarwanda, ibiganiro bitandukanye, imikino n'imyidagaduro byanabafashije kugaragaza no guteza imbere impano zabo.
Umuyobozi w'Akarere yasabye izi ntore z'abanyeshuri kudapfusha ubusa amasomo bakuye muri iyi gahunda yo kwita ku rubyiruko mu biruhuko ahubwo ko akwiye kubafasha no ku ishuri bagiye gusubira, kubana neza n'abandi, kubaha no kurushaho kugira ikinyabupfura, gukunda Igihugu n'abagituye, gukunda umurimo no kubahiriza igihe mu byo bakora, anabizeza ko Ubuyobozi bw'Akarere buzakomeza kubashyigikira kuko ari bo bayobozi n'abakozi mu nzego zitandukanye b'ahazaza h'Igihugu bityo ko bagomba kuba ab'ingirakamaro kugira ngo bashobore gukomeza urugendo rw'iterambere ry'u Rwanda, rwatangijwe na Nyakubahwa Perezida Paul Kagame nyuma y'urugamba rwo kubohora Igihugu.
Gahunda y'Intore mu biruhuko yatangijwe ku mugaragaro tariki 23Nyakanga 2025, ikaba yitabirwaga iminsi 3 kuri site z'icyitegererezo mu Mirenge yose y'Akarere, mu masaha ya nyuma ya saa sita kugera saa 16h00. Abana n'urubyiruko bari mu biruhuko batozwaga mu byiciro 3 hakurikijwe imyaka y'ubukure; barimo icyiciro cya mbere kigizwe n'abafite hagati y'imyaka 10 na 13, icyiciro cya 2 kigizwe n'abafite hagati y'imyaka 14 na 16 n'icya 3 kirimo abafite hagati y'imyaka 17 na 20.