Gutanga ubwenegihugu nyarwanda ku babusabye

Kuri uyu wa 05 Gicurasi 2025, Umuyobozi w' Akarere Bwana Mbonyumuvunyi Radjab ari kumwe n'abayobozi bahagarariye Ubuyobozi Bukuru bushinzwe Abinjira n' Abasohoka bayoboye umuhango wo kurahiza no kwakira indahiro umunyamahanga 1 wahawe ubwenegihugu nyarwanda, amuha ikaze mu muryango nyarwanda anamusaba kwimakaza indangagaciro z'umuco nyarwanda nk'abandi banyarwanda.

Cleassens Lucas Werner Juliaan Maria wahawe ubwenegihugu bw'u Rwanda yari asanzwe afite ubwenegihugu bw'Ububiligi yaranashakanye n'Umunyarwandakazi mu myaka 40 ishize, bagiye babana mu bihugu bitandukanye ariko akavuga ko yakunze u Rwanda akifuza no kuruturamo none akaba yishimiye ko yabonye ubwenegihugu nyarwanda.

Umuyobozi w'Akarere yashimiye Cleassens Lucas Werner Juliaan Maria ku rukundo yagaragarije u Rwanda n'uruhare umugore we agira mu iterambere ry'uburezi mu Karere ka Rwamagana afite urugo mbonezamikurire n'ishuri ry'incuke, anamwizeza ko Igihugu na cyo kimukunda atari uko yashakanye n'umunyarwandakazi gusa ahubwo no kuba yaragaragaje ko akunda u Rwanda , bikaba bibaye akarusho ubwo abonye ubwenegihugu bw'u Rwanda kuko afite uburenganzira n'inshingano ku gihugu nk'abandi banyarwanda.