Guverineri CG Emmanuel Gasana n’abadepite bifatanyije n’Abanyarwamagana mu kwibuka Abatutsi biciwe mu bitare bya Rutonde, muri economique no mu mujyi wa Rwamagana

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 16 Mata 2022, Guverineri CG Emmanuel Gasana uyobora intara y’Iburasirazuba ari kumwe n’abadepite, abahagarariye inzego z’umutekano, Abagize komite nyobozi y’Akarere ka Rwamagana, Dr Nyirahabimana Jeanne Umunyamabanga nshingwabikorwa w’intara y’iburasirazuba, Abagize inama njyanama y’Akarere ka Rwamagana, Dative Musabyeyezu Perezidante wa IBUKA mu karere ka Rwamagana, Mudaheranwa Regisi umuyobozi nshingwabikorwa wungirije w’Akarere ka Gasabo; bifatanyije n’abaturage b’Akarere ka Rwamagana mu kwibuka Abatutsi biciwe mu bitare bya Rutonde, mu ishuri rya economique(Ubu ni G.S. St Aloys Rwamagana) no hirya no hino mu mujyi wa Rwamagana muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Mu masaha y’igitondo igikorwa cyo kwibuka abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 cyabereye ku rwibutso rwa Jenoside rwa Rutonde rushyinguyemo imibiri 785 ‘Abatutsi biciwe ahitwa mu bitare bya Rutonde ku itariki 16/04/1994 nyuma yo kugerageza kwirwanaho ariko bakananizwa n’uko interahamwe zari zifite imbunda n’amagerenade.Aha mu bitare bya Rutonde, Umushyitsi mukuru akaba yari Guverineri CG Emmanuel Gasana uyobora intara y’Iburasirazuba. Ku gicamunsi, iki gikorwa cyakomereje ku rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ruri imbere ya Kiliziya Gaturika ya Rwamagana rushyinguyemo imibiri 876 y’inzirakarengane z’Abatutsi biciwe mu ishuri rya Economique(ni G.S St Aloys Rwamagana y’ubu) n’ahandi hirya no hino muri uyu mujyi wa Rwamagana. Aha ku rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ruri imbere ya Kiliziya gatulika ya Rwamagana, umushyitsi mukuru yari Depite Uwamariya Odette.

Mu butumwa bwatanzwe, haba mu bitare bya Rutonde no ku rwibutso rw’imbere ya Kiliziya; Guverineri CG Emmanuel Gasana na Depite Uwamariya Odette bihanganishije abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 muri rusange n’ababuriye ababo kuri iyi misozi by’umwihariko. Bakomeje babahumuriza bababwira ko uyu munsi bafite igihugu cyiza kandi kiyobowe n’abayobozi beza, ku buryo nta Jenoside izongera ku baho mu Rwanda. Aba bayobozi bagarutse ku masomo tugomba kwigira ku mateka mabi u Rwanda rwanyuzemo ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 harimo kuba Politiki mbi y’amacakubiri yaratugejeje kuri Jenoside, kwirinda kwibagirwa kugira ngo abatifuriza u Rwanada n’Abanyarwanda icyiza batadusubiza mu icuraburindi, kuvuguruza abapfobya n’abahakana Jenoside yakorewe Abatutsi bagoreka amateka, kwigira no kwiyubaka no kubaka ubudaheranwa. Basabye kandi abaturage gukomeza gushyigikira ihamwe ry’ubumwe bw’Abanyarwanda nk’amwe mu mahitamo twahisemo turangajwe imbere na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame wahagaritse Jenoside afatanyije n’ingabo z’inkotanyi yari ayoboye; kandi abazi ahajugunywe imibiri y’abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bakagira ubutwari bo kuyigaragaza kugira ngo nayo ishyingurwe mu cyubahiro, bityo n’abarokotse Jenoside bibafashe kuruhuka.

Nk’uko byagaragajwe na Meya Mbonyumuvunyi Radjab; Akarere ka Rwamagana gafite inzibutso 11 za Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 zikaba zishyinguyemo imibiri 83,754 y’inzirakarengane z’Abatutsi bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Izi nzibutso zikaba ziherere mu mirenge ya Kigabiro, Muhazi, Muyumbu, Munyaga, Mwulire, Musha, na Gishari.