Guverineri CG Emmanuel Gasana yifatanyije n’Abanyarwamagana mu nama mpuzabikorwa y’Akarere, abasaba kurinda ishema ry’Akarere ka Rwamagana
Mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere tariki ya 07 Werurwe 2022, Guverineri w’intara y’I Burasirazuba CG Emmanuel Gasana ari kumwe n’abagize inama y’umutekano itaguye y’intara bifatanyije n’abanyarwamagana mu nama ya komite mpuzabikorwa y’Akarere ka Rwamagana yateraniye mu busitani bw’aka Karere. Iyi nama yari ifite insanganyamatsiko igira iti: “Imiyoborere myiza, umuturage ku isonga”, ikaba yari yahuje abayobozi kuva ku rwego rw’umudugudu kugera ku karere, abagize inama njyanama y’Akarere n’abahagarariye inama njyanama z’Utugari n’Imirenge, inzego z’umutekano, abafatanyabikorwa, inshuti z’umuryango, urubyiruko rw’abakorerabushake, abahagarariye ihuriro ry’amadini n’amatorero, … Muri iyi nama hahembwe Umurenge wa Fumbwe wahize iyindi mu kwesa umuhigo wa Ejo heza ndetse hanashimirwa abakuru b’Imidugudu yabaye indashyikirwa.
Mu ijambo ry’ikaze, Visi Perezida w’inama njyanama y’Akarere ka Rwamagana Bwana Kamugisha Patrick yavuze ko iyi nama iteganywa n’itegeko nk’urwego nyunguranabitekerezo ku iterambere n’ishyirwa mu bikorwa rya gahunda za leta mu karere, imikorere n’imikoranire y’inzego, inzitizi zihari no gutanga ibitekerezo by’uburyo byacyemuka. Yongeyeho ko iyi nama iterana nibura inshuro imwe(1), ikaba ifite intego n’inshingano zo: kwigira hamwe uburyo imikoranire y’inzego z’ibanze yarushaho kuba myiza hagamijwe kurushaho gutanga serivise zinoze; kugira inama Akarere mu bikorwa by’imihigo no gufata ingamba zatuma imihigo ishobora kugerwaho.
Agaragaza uko Akarere ka Rwamagana gahagaze muri rusange, Meya Mbonyumuvunyi yavuze ko Akarere ka Rwamagana kagizwe n’Imirenge 14, Utugari 82, n’Imidugudu 474. Gafite ubuso 682 km2, kakaba gatuwe n’abaturage 392,512 barimo abagabo 193,769 (49.36%) n’abagore 198,743 (50.64%); bitanga ubucucike bwa 575 hab/km2. Yongeyeho ko Akarere ka Rwamagana gafite amahirwe y’iterambere ashingiye ku: Ubutaka bwiza kandi bubereye ibingwa byinshi; Ibishanga byinshi bishobora gutunganywa bikongera umusaruro w’ubuhinzi; no kuba ari Akarere gahana imbibi n’umujyi wa Kigali; imiterere yako (imirambi) yorohereza ibikorwa byinshi by’iterambere, amabuye y’agaciro ari mu mirenge 13/14 igize akarere ka rwamagana; n’urubyiruko rwinshi rushobora kuba umusemburo w’iterambere. Yanagarutse ku bikorwa by’iterambere bikorerwa muri aka karere bishingiye ahanini ku buhinzi n’ubworozi, ndetse n’ishoramari ry’inganda.
Mu butumwa yagejeje ku bitabiriye iyi nama mpuzabikorwa y’Akarere, CG Emmanuel Gasana Guverineri w’intara y’ I Burasirazuba yababwiye ibintu bitandatu (6) bazajya bifashisha nk’imigabo n’imigambi yo kwihutisha iterambere ry’Akarere ka Rwamagana aribyo: umutekano n’ubutabera, imiyoborere myiza, guhora dusuzuma aho ubukungu bwacu bugeze, imibereho myiza y’abaturage, ubufatanye mu byo mukora; ikindi ni uguhanga udushya. Yababwiye kandi n’ibintu icumi(10) byihutirwa bagomba gushyiramo imbaraga mu buryo bwihutirwa aribyo: kubaka ubuyobozi buhamye bwesa imihigo, kurwanya COVID-19 bakangurira abaturage kwikingiza byuzuye, Kubungabunga no kuzamura ishema ry’Akarere ka Rwamagana; guharanira kugira umudugudu utarangwamo icyaha, kurwanya ubucyene nk’uko babisiye mu mihigo, kurengera umwana bita ku burezi n’uburere, kwesa imihigo yahizwe, guhuza ibikorwa ntibasobanye, guharanira kuba indashyikirwa ndetse no gukura abantu mu kaga k’ubuzima bubi.