Guverineri CG Emmanuel Gasana yifatanyije n'abanyarwamagana mu nama ya komite mpuzabikorwa y'Akarere
Kuri uyu wa kabiri tariki ya 07/09/2021, mu cyumba mberabyombi cya G.S.St Aloys Rwamagana habereye inama ya komite mpuzabikorwa y'Akarere ka Rwamagana, ihuza abayobozi kuva ku rwego rw'umudugudu kugera ku karere, abafatanyabikorwa mu iterambere ry’Akarere (JADF), Abagize inama njyanama, abahagarariye ibigo bya leta, amashuri makuru na kaminuza, Abayobozi b’Inzego z’Umutekano ku Ntara no ku Karere ndetse n’intumba za rubanda. Umushyitsi mukuru muri iyi nama akaba yari Guverineri CG Emmanuel Gasana uyobora intara y’Iburasirazuba.
Muri iyi nama, Meya Mbonyumuvunyi Radjab yagaragarije abagize komite mpuzabikorwa y’Akarere uko Akarere kashyize mu bikorwa imihigo mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2020/2021; ndetse anagaruka ku mihigo y’umwaka wa 2021/2022 asaba ko buri wese ayigira iye kugira ngo izashyirwe mu bikorwa uko bikwiye.
Mu butumwa bwatanzwe na Guverineri CG Emmanuel Gasana yasabye abitabiriye inama kwita mbere na mbere ku Ubumwe bwacu kuko aribwo mbaraga zacu, Kwimakaza indangagaciro, Kunoza imikoranire y’inzego n’abaturage, Gukorera ku mihigo bizana impinduka, Kurwanya ruswa n’akarengane, Kugira Umudugudu utagira icyaha, Gukumira no kurwanya COVID-19, Gutanga amakuru/raporo ku gihe, Guhanga udushya/ kugira akarusho, no gushyira imbaraga muri gahunda z’ Ubwisungane mu kwivuza(Mituweli) na Ejoheza.
Guverineri CG Emmanuel Gasana yibukije abayobozi ko Umuturage ari uw’agaciro, akwiye kubahwa; kandi ko Abanyarwanda bagomba kugira umutekano, ituze n’uburenganzira, amahirwe angana n’ imibereho myiza.
Inama ya komite mpuzabikorwa y'Akarere igenwa n'itegeko nº 87/2013 ryo kuwa 11/09/2013 rigena imitunganyirize n’imikorere y‘inzego z’imitegekere y’igihugu zegerejwe abaturage; nk'urwego nyunguranabitekerezo ku iterambere n’ishyirwa mu bikorwa rya gahunda za Leta mu Karere.
Insanganyamatsiko y’iyi nama ikaba yari “Uruhare rw’umuturage n’umuyobozi mu miyoborere myiza”.