Guverineri Mufulukye Fred yasoje umwihererero ku igenamigambi asaba ubuyobozi kongera ubwiza bw’Akarere
Kuri uyu wa mbere tariki ya 29/04/2019, Guverineri Mufulukye Fred yasoje ku mugaragaro umwiherero w’iminsi 3 waberaga mu cyumba cy’inama cya Muhazi Beach Hotel, asaba ubuyobozi bw’Akarere ka Rwamagana gukora ibishoboka byose bakongera ubwiza bw’umujyi. Uyu mwiherero w’iminsi 3 ukaba wahuzaga Abagize inama Njyanama y’Akarere ka Rwamagna, Komite nyobozi y’Akarere, Abahagarariye ibigo bya leta mu karere ka Rwamagana, Abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge n’Abakozi b’Akarere batandukanye. Umuhango wo gusoza uuyu mwiherero, ukaba wari wanitabiriwe n’abahagarariye inzego z’umutekano ndetse na Bwana Nkusi Fely Karekezi wari uhagarariye ikigo cy’igihugu gishinzwe iterambere (RDB) arinacyo cyateye inkunga uyu mwiherero.
Bwana Kabagamba Wilson, Perezida w’inama Njyanama y’Akarere ka Rwamagana, yagarutse ku byo bigiye muri uyu mwiherero birimo: kwihugura kugira ngo twongere dusobanukirwe neza uburyo twanoza ibyo dukora tubikore mu buryo bukwiye, Kwisuzuma tukareba aho tugeze dushyira mu bikorwa ibyo twiyemeje byaba imihigo n’ibindi bikorwa ndetse no kunoza igenamigambi harebwa ibyihutirwa kandi bikenewe kurusha ibindi hagamijwe guteza imbere umuturage watugiriye icyizere akadutora.
Guverineri Mufulukye Fred yavuze ko Akarere ka Rwamagana gasanzwe gafite ibindi kashimirwa birimo kuba kaza ku isonga mu kwesa imihigo ndetse no mu bindi bikorwa. Yashimiye kandi imyanzuro 24 yafatiwe muri uyu mwiherero ndetse asaba ubuyobozi ko iyi myanzuro yose yazashyirwa mu bikorwa uko bikwiye, bagaha agaciro igihe bamaze bari mu mwiherero kandi bagateza imbere Akarere. Guverineri Mufulukye yagarutse ku mahirwe y’ishoramari ari mu karere ka Rwamagana arimo kuba aka karere gakikijwe n’ibiyaga bya Muhazi na Mugesera, ariko kandi kakaba n’Akarere kari mu marembo y’umujyi wa Kigali. Aha niho yahereye asaba ubuyobozi gukora ibishoboka byose bakongera ubwiza bwa Rwamagana, kuburyo uhinjira yifuza gukomeza no mu tundi turere tugize iyi ntara. Guverineri Mufulukye yanasabye urugaga rw’Abikorera mu karere ka Rwamagana (PSF) ko rwakongera imbaraga rugakora cyane ku buryo bugaragara. yasabye abayobozi n’abakozi b’Akarere kurushaho kuzuza inshingano zabo ku buryo n’uzaza nyuma yabo azabona umusaruro w’ibyo bakoze.
Uyu mwiherero watangiye kuwa gatandatu tariki ya 27/04/2019 ukaba wasojwe kuri uyu wa mbere tariki ya 29/04/2019.